Utumire bushya bwatanzwe na Diyosezi ya Kabgayi, bugaragaza neza ko yubile iteganijwe kuwa gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, kuri Paruwasi ya Mushishiro, izatangirwamo isakaramentu ry’ubudiyakoni ndetse n’ubusaseredoti.
Muri uwo muhango kandi bigaragara ko hazabamo ugushimira Imana ku bw’iri sakaramentu (ubusaseredoti) yabahaye ndetse no gusaba imbabazi z’abatatiye inshingano zabo bakijandika muri Jensoside yakorewe Abatutsi.
Iyi Diyosezi itangaza ko izanifatanya n’abapadiri bo muri iyo diyosezi bamaze imyaka 25 bahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti, barimo Padiri Padiri Lukanga Kalema Charles , Padiri Rukanika Rutaremara Aimé,Padiri Gatete Théotime , Padiri Uwigaba Jean Baptiste ndetse na Padiri Kiwanuka Elias.
Banagaragaje kandi ko mu bapadiri bahawe iri sakaramentu icyo gihe (1991) harimo abapadiri babiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside, ikavuga ko hazafatwa umwanya wo gusaba imbabazi kuri aba batatiye igihango bagize igihe bahabwaga iri sakaramentu.
Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege
Umwanditsi wacu Cyiza Davidson