Abayobozi b’u Burundi bari kwitabira inama ya 27 y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika iri kubera I Kigali baravugwa ko batakiyitabiriye nyuma yaho leta y’u Burundi ifatiye icyemezo cyo guhamagaza bamwe mubari bamaze kuza kwitabira iyo nama.
Ibi biri gufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’igitutu cy’amahanga ku bayobozi b’abarundi kubera ubwicanyi bw’indengakamere bumaze igihe bukorerwa I Burundi, leta igatungwa agatoki mu kubugiramo uruhare.
Amakuru yatugezeho tugitohoza aravuga ko taliki ya 11 Nyakanga 2016, leta y’u Burundi yahamagaje intumwa zayo zari zaje mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika iri kubera I Kigali. Muribo harimo Ambasaderi w’u Burundi muri uwo muryango ndetse n’abanyacyubahiro babarizwa muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi, Alain Aime Nyamitwe ayobora.
Uyu Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yari yitezwe kuzitabira inama ahagarariye Perezida Nkurunziza Pierre utagishobora gusohoka igihugu kubera gutinya ko abamurwanya bamukubita Coup d’Etat nkuko byagenze umwaka ushize ariko bikaza gupfuba.
Abasesengura ibya politiki bavuga ko u Burundi buhagaze nabi muri Politiki mpuzamahanga bakanemeza ko ibyemezo nkibyo byo kutitabira inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afrika ntagitangaza kibirimo nubwo umwe mubo twabajije yadutangarije ko atatungurwa no kumva bisubiyeho.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Alain Aime Nyamitwe
Cyiza Davidson