Ibigwi n’ubupfura by’uwari umukozi w’Akarere ka Huye wari ushinzwe iby’itangwa ry’amasoko ya Leta byatumye bamwe baturika bararira ubwo bari mu muhango wo kumuherekeza.
Usibye ibyo yagejeje ku Karere yakoreraga, Mr Kayiranga Axandre wendaga kwiha Imana ngo abe Padiri yavuzweho n’abantu b’ingeri zose kuba yari afite umutima w’urukundo ndetse n’ishyaka ryo kwanga ikibi ari na byo byatumye ahimbwa Nyagasani.
Kayiranga Alexandre yaguye mu mpanuka y’imodoka mu buryo butunguranye ubwo yavaga kwisegura ku muvandimwe we yagombaga guhagararira umwana we mu muhango wa batisimu ngo amumenyeshe ko atazaboneka bitewe n’isuzuma bikorwa yari kuzakorerwa muri iyo minsi (Auditing).
Nk’uko byagarutseho na buri wese wagiye afata ijambo ngo agire icyo avuga ku buzima bwa Kayiranga, yari azwiho ubupfura n’igitsure kidasanzwe ngo byamuranganga iyo yagiraga uwo asanga akora ikibi, ibi bikaba ari na byo byanatumye ahimbwa Nyagasani.
Abiganye na we, abakoranye na we abo mu muryango we ndetse n’abana yareze bose bagarukaga ku gitsure yabashyiragaho abasaba kurangwa n’umwete n’ubupfura agira ati “Ntimuzabe imbwa”
Umugore we Uwingabire Marie Claire yavuze ko yabanje kugana mu muryango w’abapadiri b’aba Rogationnistes mu mwaka 1989 ariko akajya yiga ibijyanye na filozofiya muri seminari nkuru y’abapadiri bera y’ i Bukavu.
Mu mwaka 1992 yakomereje amasomo ya filozofiya mu Butaliyani muri Kaminuza y’i Latran I Roma ariko nyuma y’umwaka agaruka mu Rwanda aje mu biruhuko ahurirana na Jenoside yamutwaye abatari bake.
Amaze kurokoka Jenoside Kayiranga ni bwo yafashe gahunda yo kubaka urugo ariko abikora nyuma yo kugira uruhare mu kwita ku mfubyi aho yareraga zari mu bigo bya Nyamata na Ruhuha mu Bugesera, imirimo yakoze hagati 1995-1998.
Kuva 1998-1999 Kayiranga yayoboye ishuri rikuru rya Goup Scolaire Notre Dame de la Province de Karubanda ariko ngo ahita ajya kwiga amategeko mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ya Butare ariko aza kuba umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri CEFOTEC ari na ho yaje kwamamara ku izina rya Nyagasani bitewe n’uko yakurikiranaga abana abatoza icyiza.
Mu mwaka wa 2005 Kayiranga yabaye umukozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mushinga wo gufasha abari ba Kaminuza kongera ubumenyi.
Kayiranga mu mwaka wa 2009 yakomeje icyiciro cya 3 cya Kaminuza (masters) mu Buholandi ahavana impamyabumenyi ihanitse mu mategeko. Kugeza uyu munsi akaba yari umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe gutanga amasoko ya Leta.
Mu mwaka wa 2004 Kayiranga yashakanye n’Uwingabire Marie Claire akaba yaratabarutse ku itariki ya 4 Kanama 2016 asize umugore n’abana 3 b’abakobwa.
Uwingabire ari imbere y’imbaga yaherekeje umugabo we yagize ati “Mukunzi wanjye, muvandimwe wanjye, nshuti yanjye, mugabo wanjye twabanye ibihe byiza muri iyi minsi tumaranye ingana n’imyaka 12, ugiye nkigukeneye kandi n’ibyiza wampaye byari bigeze igihe cyo guteta tuzakomeza guharanira kuguhesha agaciro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, ubwo yafataga ijambo yagize ati “Ntawavuga ko hatazaboneka umusimbura kuko u Rwanda rufite abahanga benshi ariko biragoye kubona umuntu nka Kayiranga. Yaduhesheje imidari myinshi ariko hari n’uwo twahawe n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu gutanga neza amasoko ya Leta tubimukesha. Yari umukozi mwiza ariko buriya Imana yamwishubije dukomeza kwihangana.”