• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga

Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga

Editorial 08 Aug 2016 Mu Mahanga

Ibigwi n’ubupfura by’uwari umukozi w’Akarere ka Huye wari ushinzwe iby’itangwa ry’amasoko ya Leta byatumye bamwe baturika bararira ubwo bari mu muhango wo kumuherekeza.

Usibye ibyo yagejeje ku Karere yakoreraga, Mr Kayiranga Axandre wendaga kwiha Imana ngo abe Padiri yavuzweho n’abantu b’ingeri zose kuba yari afite umutima w’urukundo ndetse n’ishyaka ryo kwanga ikibi ari na byo byatumye ahimbwa Nyagasani.

Kayiranga Alexandre yaguye mu mpanuka y’imodoka mu buryo butunguranye ubwo yavaga kwisegura ku muvandimwe we yagombaga guhagararira umwana we mu muhango wa batisimu ngo amumenyeshe ko atazaboneka bitewe n’isuzuma bikorwa yari kuzakorerwa muri iyo minsi (Auditing).

Nk’uko byagarutseho na buri wese wagiye afata ijambo ngo agire icyo avuga ku buzima bwa Kayiranga, yari azwiho ubupfura n’igitsure kidasanzwe ngo byamuranganga iyo yagiraga uwo asanga akora ikibi, ibi bikaba ari na byo byanatumye ahimbwa Nyagasani.

Abiganye na we, abakoranye na we abo mu muryango we ndetse n’abana yareze bose bagarukaga ku gitsure yabashyiragaho abasaba kurangwa n’umwete n’ubupfura agira ati “Ntimuzabe imbwa”

Umugore we Uwingabire Marie Claire yavuze ko yabanje kugana mu muryango w’abapadiri b’aba Rogationnistes mu mwaka 1989 ariko akajya yiga ibijyanye na filozofiya muri seminari nkuru y’abapadiri bera y’ i Bukavu.

Mu mwaka 1992 yakomereje amasomo ya filozofiya mu Butaliyani muri Kaminuza y’i Latran I Roma ariko nyuma y’umwaka agaruka mu Rwanda aje mu biruhuko ahurirana na Jenoside yamutwaye abatari bake.

Amaze kurokoka Jenoside Kayiranga ni bwo yafashe gahunda yo kubaka urugo ariko abikora nyuma yo kugira uruhare mu kwita ku mfubyi aho yareraga zari mu bigo bya Nyamata na Ruhuha mu Bugesera, imirimo yakoze hagati 1995-1998.

Kuva 1998-1999 Kayiranga yayoboye ishuri rikuru rya Goup Scolaire Notre Dame de la Province de Karubanda ariko ngo ahita ajya kwiga amategeko mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ya Butare ariko aza kuba umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri CEFOTEC ari na ho yaje kwamamara ku izina rya Nyagasani bitewe n’uko yakurikiranaga abana abatoza icyiza.

Mu mwaka wa 2005 Kayiranga yabaye umukozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mushinga wo gufasha abari ba Kaminuza kongera ubumenyi.

Kayiranga mu mwaka wa 2009 yakomeje icyiciro cya 3 cya Kaminuza (masters) mu Buholandi ahavana impamyabumenyi ihanitse mu mategeko. Kugeza uyu munsi akaba yari umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe gutanga amasoko ya Leta.

Mu mwaka wa 2004 Kayiranga yashakanye n’Uwingabire Marie Claire akaba yaratabarutse ku itariki ya 4 Kanama 2016 asize umugore n’abana 3 b’abakobwa.

Uwingabire ari imbere y’imbaga yaherekeje umugabo we yagize ati “Mukunzi wanjye, muvandimwe wanjye, nshuti yanjye, mugabo wanjye twabanye ibihe byiza muri iyi minsi tumaranye ingana n’imyaka 12, ugiye nkigukeneye kandi n’ibyiza wampaye byari bigeze igihe cyo guteta tuzakomeza guharanira kuguhesha agaciro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, ubwo yafataga ijambo yagize ati “Ntawavuga ko hatazaboneka umusimbura kuko u Rwanda rufite abahanga benshi ariko biragoye kubona umuntu nka Kayiranga. Yaduhesheje imidari myinshi ariko hari n’uwo twahawe n’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu gutanga neza amasoko ya Leta tubimukesha. Yari umukozi mwiza ariko buriya Imana yamwishubije dukomeza kwihangana.”

-120.png

-3526.jpg

-3527.jpg

-3528.jpg

2016-08-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera

Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera

Editorial 29 Jan 2019
Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017

Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017

Editorial 03 Jan 2017
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Editorial 17 Jul 2023
CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

CMI yataye muri yombi Abanyarwanda bane bigaga muri kaminuza i Kampala

Editorial 29 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Editorial 15 Feb 2017
Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora
Mu Rwanda

Perezida wa Tanzania Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 bahawe akazi badakwiye gukora

Editorial 29 Apr 2017
Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe  Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Editorial 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru