• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Urwa Semukanya Intahanabatatu, Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi umutware w’imitwe y’ingabo Abakemba

Ubwanditsi 11 Aug 2016 Mu Mahanga

Inkuru ye yo mu 1910 – 1912 irazwi cyane mu Rwanda ariko bacye cyane nibo baba barabonye iyi foto ye mbere yo kunyongwa. Ni Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi na Nyirakavumbi nyina w’Amavubi. Ngo yangaga cyane agasuzuguro, ntiyaripfanaga kandi ntiyatinyaga.

Rukara yari umutware w’imitwe y’ingabo zitwa Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira. Ariko ngo agahora rwose atumva uburyo abazungu baje kubayobora babasanze i Rwanda. by’umwihariko akaba atarajyaga imbizi n’uwo bitaga Rugigana ariko ubundi witwaga Lupiyasi wari umuvugabutumwa w’Umudage.

Baje guhurira ahitwa kuri Nyabyungo nuko bapfa indamukanyo uyu muzungu yaramukije Rukara ati “Yambu”, rukara yafataga nk’igitutsi, umuzungu akubita urushyi Rukara maze rukara aramugarika amudimba hasi, umwe mu ngabo ze abimufashamo Rugigana bamutsinda aho.

Umusaza FURERE Filipo atuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika munsi y’ikirunga cya Muhabura, si kure cyane yo mu Gahunga k’Abarashi, ibi bice niho kavukire ka FURERE wakurikiranye cyane amateka yaho n’ay’abasekuru be bahatuye kuva mu myaka ya 1500 nk’uko yabibwiye Umuseke.

FURERE avuga ko abasekuruza be baje aha ubwo Umwami Ruganzu Ndoli yahoherezaga murumuna we MUCOCORI ngo ahayobore. Uyu akaba ariwe bakomokaho.

Umusaza FURERE utunze iyi foto ati “ Hhum?! Rukara …. yaranywanye na data, yabanye na data, babanye mu ngabo z’ingangurarugo z’igihugu. ”

Se w’uyu musaza avuga ko yapfuye mu 1961 ari umusaza w’imyaka 108, nabwo ngo yari agikomeye yishwe no kugenda bamuhungana. Yabyaye uyu mzee Furere ngo afite imyaka 85.

Ati “ Data rero niwe wambwiraga ayo mateka yoooose n’ay’inshuti ye Rukara kandi nanjye naje gusanga ari uwo koko uri kwifoto kuko abuzukuru be n’abandi bo mu muryango we barahari baramuzi .”

Mzee Furere avuga ko iyi foto yayihawe n’abantu bayivanye mu bubiko bw’amateka bw’Abadage, maze nawe akamenya ibyayo abajije n’abo kwa Rukara kuko ari abaturanyi, bakemeza neza ko uyu uri kw’ifoto ari Rukara rw’Igikundiro, urwa Semukanya Intahanabatatu nk’uko ingabo ze zamwitaga.

Aha yari ahagaze ngo ni ku mazu y’Urukiko rwa Ruhengeri ubwo yacibwaga urubanza n’umuzungu bitaga bwana Lazima nawe ngo yari umudage, uyu niwe wamuciriyeurwo gupfa yicwa anyonzwe mu 1912.

Ni mu nkuru ndende izwi na benshi y’uko Rukara yaje guhunga akagambanirwa na Ndungutse yahungiyeho mu Ndorwa, akaza kumugambanira akamuha abazungu bakamuburanisha bakamunyonga.

Abanyarwanda benshi usanga bafata Rukara nk’ikimenyetso cyo kwanga agasuzuguro kakorerwaga abanyarwanda n’abazungu bari baraje kubayobora ku ngufu.

-3577.jpg

Iyi foto ye umusaza wayitanze avuga ko yavuye mu bubiko bw’Amateka mu Budage.
Rukara uyu yabayeho yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931.

2016-08-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Aug 2016
Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Ubwanditsi 17 May 2018
Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Ubwanditsi 11 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Oct 2018
Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup
Amakuru

Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Ubwanditsi 15 Aug 2022
Uko Urukiko muri Zimbabwe  rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka
Mu Rwanda

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Ubwanditsi 09 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru