Inkuru ye yo mu 1910 – 1912 irazwi cyane mu Rwanda ariko bacye cyane nibo baba barabonye iyi foto ye mbere yo kunyongwa. Ni Rukara mwene Bishingwe wa Sekidandi na Nyirakavumbi nyina w’Amavubi. Ngo yangaga cyane agasuzuguro, ntiyaripfanaga kandi ntiyatinyaga.
Rukara yari umutware w’imitwe y’ingabo zitwa Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira. Ariko ngo agahora rwose atumva uburyo abazungu baje kubayobora babasanze i Rwanda. by’umwihariko akaba atarajyaga imbizi n’uwo bitaga Rugigana ariko ubundi witwaga Lupiyasi wari umuvugabutumwa w’Umudage.
Baje guhurira ahitwa kuri Nyabyungo nuko bapfa indamukanyo uyu muzungu yaramukije Rukara ati “Yambu”, rukara yafataga nk’igitutsi, umuzungu akubita urushyi Rukara maze rukara aramugarika amudimba hasi, umwe mu ngabo ze abimufashamo Rugigana bamutsinda aho.
Umusaza FURERE Filipo atuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika munsi y’ikirunga cya Muhabura, si kure cyane yo mu Gahunga k’Abarashi, ibi bice niho kavukire ka FURERE wakurikiranye cyane amateka yaho n’ay’abasekuru be bahatuye kuva mu myaka ya 1500 nk’uko yabibwiye Umuseke.
FURERE avuga ko abasekuruza be baje aha ubwo Umwami Ruganzu Ndoli yahoherezaga murumuna we MUCOCORI ngo ahayobore. Uyu akaba ariwe bakomokaho.
Umusaza FURERE utunze iyi foto ati “ Hhum?! Rukara …. yaranywanye na data, yabanye na data, babanye mu ngabo z’ingangurarugo z’igihugu. ”
Se w’uyu musaza avuga ko yapfuye mu 1961 ari umusaza w’imyaka 108, nabwo ngo yari agikomeye yishwe no kugenda bamuhungana. Yabyaye uyu mzee Furere ngo afite imyaka 85.
Ati “ Data rero niwe wambwiraga ayo mateka yoooose n’ay’inshuti ye Rukara kandi nanjye naje gusanga ari uwo koko uri kwifoto kuko abuzukuru be n’abandi bo mu muryango we barahari baramuzi .”
Mzee Furere avuga ko iyi foto yayihawe n’abantu bayivanye mu bubiko bw’amateka bw’Abadage, maze nawe akamenya ibyayo abajije n’abo kwa Rukara kuko ari abaturanyi, bakemeza neza ko uyu uri kw’ifoto ari Rukara rw’Igikundiro, urwa Semukanya Intahanabatatu nk’uko ingabo ze zamwitaga.
Aha yari ahagaze ngo ni ku mazu y’Urukiko rwa Ruhengeri ubwo yacibwaga urubanza n’umuzungu bitaga bwana Lazima nawe ngo yari umudage, uyu niwe wamuciriyeurwo gupfa yicwa anyonzwe mu 1912.
Ni mu nkuru ndende izwi na benshi y’uko Rukara yaje guhunga akagambanirwa na Ndungutse yahungiyeho mu Ndorwa, akaza kumugambanira akamuha abazungu bakamuburanisha bakamunyonga.
Abanyarwanda benshi usanga bafata Rukara nk’ikimenyetso cyo kwanga agasuzuguro kakorerwaga abanyarwanda n’abazungu bari baraje kubayobora ku ngufu.
Iyi foto ye umusaza wayitanze avuga ko yavuye mu bubiko bw’Amateka mu Budage.
Rukara uyu yabayeho yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931.