Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mihigo igamije gukomeza kwita ku isuku no kubungabunga umutekano mu mujyi wa Kigali yashyizweho umukono na Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru, umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Kanama.
Uyu muganda ukaba uzakorwa ku bushake bwa buri muntu, ukazibanda ku gutema, guharura no gukura ibihuru n’imyanda iri aho buri muntu atuye. Ukazitabirwa n’abatuye uturere 3 tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.
Ubu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano buzamara amezi 6 buri hagati y’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bufite intego yo gukomeza kugira Kigali umujyi usukuye kandi utekanye ku bawutuye n’abawusura.
Muri ubu bukangurambaga, mu rwego rw’umutekano impande zombi zizafatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge, guha abana batarageza ku myaka y’ubukure ibisindisha, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bukanazibanda ku ikorwa neza ry’amarondo hagamijwe gucunga umutekano w’abanyarwanda.
Hazibandwa kandi ku kwirinda no kurwanya impanuka zo mu muhanda, kurwanya inkongi z’umuriro, kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya urusaku, imikorere myiza ya komite z’abaturage zo kwicungira umutekano, gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe (CPC’s)
Ku isuku, umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bazakomeza ubukangurambaga ku kurengera ibidukikije, kunoza imicungire y’ibishingwe, gukomeza gutera ubusitani aho butari no gufata neza ubuhari no gukangurira abaturage kwita ku isuku muri rusange.
Mukaruriza Monique umuyobozi w’umujyi wa Kigali