Dorcas Ashimwe ni umwe mu bakobwa bari bagize itsinda rya The Blessed Sisters, bakaba baravukanaga bose uko ari batatu, Dorcas akaba muto muri bo.
Iri tsinda rero ryarakunzwe cyane mu myaka ya za 2009-2011 kuko banashyize hanze Album bayita ngo “Gira Intego mu buzima” yari iriho zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane nka Araguhamagara, Muze Duhimbaze Imana, Wikwiheba na Gira intego mu buzima.
Nyuma yaho gato rero baje gusa n’ababura, bagatanga impamvu zitandukanye zatumaga batakiboneka cyane harimo amashuri, akazi n’ibindi ariko kuri ubu biragaragara ko Dorcas yamaze gufata umurongo wo gukora ari wenyine kuko amaze gushyira indirimbo 2 hanze ari wenyine.
UMVA indirimbo Dorcas aherutse gushyira hanze yise ngo Tugendane aho yasengaga asaba Imana ngo bagendane aho ananiwe ijye imufata ukuboko imukomeze nawe akomeze urugendo .
Dorcas rero yabwiye Ukuriweb ati : sinabakwepye rwose ahubwo impamvu ntakiririmbana n’abavandimwe banjye ni uko batakiri mu Rwanda, Peace yashatse umugabo nyuma kwimukira mu Bubiligi, naho Rebecca akaba ari muri Autriche kubw’impamvu z’amasomo. Dorcas rero avuga ko muri iyi minsi agiye gushyira imbaraga mu kuririmba wenyine Imana yazabishaka ikazongera kumuhuza n’abavandimwe be.
CD ya Dorcas Ashimwe
Dorcas n’abavandimwe be Peace na Rebecca
Intego ye muri muzika ni uguhugukira gukoresha impano ye Imana yamuhaye ikaka kugira ngo gutera imbere kwe kugaragarire bose, akaba agiye rero gukomeza gushyira hanze indirimbo aririmba ari wenyine no kuzimenyekanisha.
Uretse kandi kuririmba Dorcas Ashimwe ni umurezi mu kigo Agahozo Shalom kiri I Rwamagana, akaba afasha mu byo gutanga uburere no gutoza urundi rubyiruko mu birebana n’imyitwarire.
Hari igihe gutandukana kuzana ibibazo ariko hakaba n’igihe kuzana Umugisha mwinshi ari nabyo twifuriza Dorcas Ashimwe, kuko na Aburahamu amaze gutandukana na Loti nibwo yahawe umugisha we. ITANGIRIRO 13:14-18 haravuga ngo: “Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba,
Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose, Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika.
Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro.”
Mugire amahoro y’Imana
Source : Ukuriweb.