Ishyaka CNDD-FDD ejo bundi kuwa gatandatu ryakoze ivugurura mu miterere y’inzego z’ubuyobozizi aho umwanya wa Perezida wakuweho, ikintu gishobora kuzakururira ibibazo iryo shyaka riri ku butegetsi mu Burundi.
Urwo rwego rwa Perezida w’ishyaka rwakuweho rujyana n’uwari ururiho, Pascar Nyabenda wari ushigaje hafi umwaka ngo manda ye irangire !
Urwego rwashyizweho rukaba ari narwo rukomeye kurusha izindi ni urwego rw’ubunyamabanga bukuru rukaba rwarahawe General Evariste Ndayishimiye wari uherutse gusezera mu gisirikare cy’u Burundi, ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wungirije hatorwa Joseph Ntakarutimana.
Amakuru dukesha abanyamakuru bagenzi bacu mu Burundi ahamya yuko uko gukuraho umwanya wa Perezida w’ishyaka bwari uburyo bwa Petero Nkurunziza bwo gushaka kugabanya imbaraga za Pascari Nyabenda wari Perezida w’ishyaka akaba na Perezida w’inteko nshingamategeko.
Ayo makuru akavuga yuko Nyabenda gukurwaho uwo mwanya we Perezida w’ishyaka ntagire n’undi ahabwa mu butegetsi bwaryo bizoroha no kuba yakurwa no kuri uwo mwanya wo kuyobora inteko nshingamategeko !
Ikindi kivugwa n’uko no muyindi myanya ikomeye mu ishyaka yahawe abantu byoroshye kuba bavugirwamo na Nkurunziza ku buryo bworoshye. Ingero zitangwa ni nk’umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, Zenon Ndabaneze, wagize ushinzwe umutungo naho umuvugizi w’ishyaka hashyizweho Nancy Ninette Mutoni usanzwe ari umunyamabanga mu biro bya Perezida wa Repubulika !
Ababikurikiranira hafi bahamya yuko imyanya hafi ya yose mu buyobozi bwa CNDD-FDD yashyizwemo abadashidikanywaho yuko batatererana Nkurunziza niyo yaba akora ibishyira igihugu mu kaga !
Pascar Nyabenda
Na none ariko ibi byo kwigizayo bamwe uzamura abandi kandi mu buryo budasobanutse bishobora kuzatuma muri iryo shyaka rya CNDD- FDD havuka umubarere mu nini w’abarakare bahitamo kwifatanya na bagenzi babo bahisemo kwifatanya n’abo mu yandi mashyaka bakamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza. Ibi rero byatuma umubarere w’abava muri CNDD-FDD bajya muri opozisiyo urushaho kwiyongera !
Kayumba Casmiry