Kuva amakimbirane yavuka muri RNC, abayoboke ba RNC ishaje ya Gen Kayumba Nyamwasa, Micombero na Gervais Cyondo bari gukora amatora ya balinga, ibi byabereye mu Bwongereza aho bashyizeho komite y’abayobozi bazakomeza kubayobora mu gihugu cy’ubwongereza.
Uwari usanzwe ayobora RNC ishaje yo mu gihugu cy’ubwongereza ariwe Alphonse Niyibizi yasimbuwe na Jean Pierre Mushimiye, akaba yungirijwe na Jean Marie Minani, uyu muyobozi mushya Jean Pierre Mushimiye ubundi niwe wari secretary w’intara yo mu Bwongereza.
Umubitsi akaba ari Ivan Kigenza, uyu Kigenza akaba ar’umwe mu bayoboke bashya RNC ishaje imaze iminsi ishakisha.
Kuva iyi komite yajyaho Jean Pierre Mushimiye umuyobozi w’intara mushya na Jean Marie Micombero bararebana ayingwe bapfa amafaranga, iyi komite ngo yaba yarifuje ko Micombero yagarura amafaranga y’abayoboke yigurije ndetse yanga ko raporo y’imikoreshereze y’umutungo yajya ahagaragara kuko basanze mu isanduku ntanigiceli kirangwamo.
Micombero akomeje kwinangira abatera utwatsi, ntashaka ko hagaragarizwa komite nshya iby’imikoreshereze y’umutungo kuko byamukoraho, akaba akomeje kubigira ubwiru yanga ko amanyanga yakoze yajya ahagaragara.
Birakekwa ko iyi mikorere mibi ya Micombero ngo yaba yarageze kwa Kayumba, Micombero agakeka ko yabibwiwe na Jean Pierre Mushimiye ukomeje kunanizwa na Micombero yanga ko imikoreshereze mibi y’umutungo n’irigiswa ry’amafaranga yo mu Bwongereza byajya ahagaragara.
Jean Pierre Mushimiye , Ivan Kigenza na Micomero JM