Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare ifunze umwana na nyina bashinjwa ubufatanyacyaha mu kwica urw’agashinyaguro ihene 33, igikorwa Polisi yafashe nkaho atari icyaha gusa ahubwo ari ubunyamaswa.
Abakekwa gukora iki cyaha aribo Nyiragicali Ruth ufite imyaka 57 n’umuhungu we witwa Murisa Frank w’imyaka 32, ubu bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga.
Asobanura uko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yamaganye ubu bugizi bwa nabi n’ubuhubutsi aho yagize ati:”Ku itariki ya 24 Kanama 2016, ihene 33 zarenze imbibi z’urwuri rwazo zijya mu rwuri rwa Nyiragicali gushaka ubwasi. Afatanyije n’umuhungu we, Nyiragicali afata izo hene azifungirana mu kazu gato kari mu rwuri rwe baziciramo.”
Yakomeje avuga ko ihene zimwe zishwe zinizwe izindi zicwa zikubiswe bikomeye. Muri izo hene 33 zapfuye 16 murizo zikaba zarahakaga, abazishe bakaba baragiye bazijombagura ibyuma munda kugira ngo bice ihene n’iyo yari kuzabyara.
Izi hene bivugwa ko zari iza Muzungu Frank na Mugenyi Ernest bafite urwuri rubangikanye n’urw’uyu Nyiragicali.
IP Kayigi yavuze at:”Iki ni igikorwa cy’ubupfapfa, turacyakora iperereza ngo tumenye neza icyateye ubu bugizi bwa nabi ariko nyuma twaje kumenya ko uyu Nyiragicali yari afitanye ubwumvikane buke na bagenzi be, ba nyiri izi hene zishwe gusa nta muntu numwe wemerewe kwihanira ,kuko niba ihene zararenze uruzitiro zikaza kurisha mu rwuri rwe, yagombaga kuregera inzego zibishinzwe cyangwa akamenyesha Polisi cyangwa inzego z’ibanze bimwegereye”.
Yakomeje avuga ko aba bombi nibahamwa n’icyaha bazahanwa hakurikijwe Ingingo ya 436 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica aho igira iti:”Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyi ngingo kandi ikomeza ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP