• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Editorial 26 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare ifunze umwana na nyina bashinjwa ubufatanyacyaha mu kwica urw’agashinyaguro ihene 33, igikorwa Polisi yafashe nkaho atari icyaha gusa ahubwo ari ubunyamaswa.

Abakekwa gukora iki cyaha aribo Nyiragicali Ruth ufite imyaka 57 n’umuhungu we witwa Murisa Frank w’imyaka 32, ubu bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga.

Asobanura uko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yamaganye ubu bugizi bwa nabi n’ubuhubutsi aho yagize ati:”Ku itariki ya 24 Kanama 2016, ihene 33 zarenze imbibi z’urwuri rwazo zijya mu rwuri rwa Nyiragicali gushaka ubwasi. Afatanyije n’umuhungu we, Nyiragicali afata izo hene azifungirana mu kazu gato kari mu rwuri rwe baziciramo.”

-3847.jpg

Yakomeje avuga ko ihene zimwe zishwe zinizwe izindi zicwa zikubiswe bikomeye. Muri izo hene 33 zapfuye 16 murizo zikaba zarahakaga, abazishe bakaba baragiye bazijombagura ibyuma munda kugira ngo bice ihene n’iyo yari kuzabyara.

Izi hene bivugwa ko zari iza Muzungu Frank na Mugenyi Ernest bafite urwuri rubangikanye n’urw’uyu Nyiragicali.

IP Kayigi yavuze at:”Iki ni igikorwa cy’ubupfapfa, turacyakora iperereza ngo tumenye neza icyateye ubu bugizi bwa nabi ariko nyuma twaje kumenya ko uyu Nyiragicali yari afitanye ubwumvikane buke na bagenzi be, ba nyiri izi hene zishwe gusa nta muntu numwe wemerewe kwihanira ,kuko niba ihene zararenze uruzitiro zikaza kurisha mu rwuri rwe, yagombaga kuregera inzego zibishinzwe cyangwa akamenyesha Polisi cyangwa inzego z’ibanze bimwegereye”.

Yakomeje avuga ko aba bombi nibahamwa n’icyaha bazahanwa hakurikijwe Ingingo ya 436 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica aho igira iti:”Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

-3844.jpg

Iyi ngingo kandi ikomeza ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Editorial 08 Jul 2016
RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo  Gen. Caesar Kayizari  na Gen. Sam Kaka  basezerewe

RDF : Abasirikare bakuru 5 barimo Gen. Caesar Kayizari na Gen. Sam Kaka basezerewe

Editorial 09 Jul 2016
Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Editorial 26 Mar 2018
Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti  rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Editorial 25 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima
Amakuru

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Editorial 18 Aug 2021
Perezida Kagame yasobanuye impamvu Kabila atitabiriye inama ku bibazo by’igihugu cye
POLITIKI

Perezida Kagame yasobanuye impamvu Kabila atitabiriye inama ku bibazo by’igihugu cye

Editorial 18 Jan 2019
Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga
INKURU NYAMUKURU

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Editorial 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru