• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Editorial 26 Aug 2016 Mu Mahanga

Ku italiki ya 23 Kanama, abamotari bo mu karere ka Kirehe, bifatiye umwe muri bo , bamufatanye ibiro 10 by’urumogi.

Habumugisha Emmanuel niwe wafashwe na bagenzi be bakorera mu murenge wa Nyamugari, bakaba baramukurikiye bamufatira mu mudugudu Kanyabihara, akagari ka Gatarama ho mu murenge wa Kigina.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Habumugisha yafashwe nyuma y’ihererekanywa ry’amakuru hagati y’abamotari bakorera muri Kigarama na Nyamugari, mbere y’uko babishyira mu maboko ya Polisi.

IP Kayigi yagize ati:”Abamotari bakorera muri Nyamugari babonye amakuru kuri bagenzi babo bo muri Kigarama ko, umwe muri bagenzi babo ashobora kuba atwaye urumogi kandi afashe icyerekezo barimo, abamotari ba Nyamugari baramuhagaritse aranga maze nabo baramukurikira baramufata, bahita bahamagara Polisi yo muri Nyamugari nayo yaje iramujyana.”

Kigarama ni umwe mu mirenge ya Kirehe ikoreshwa n’abacuruzi b’urumogi nk’inzira yarwo.

Yakomeje agira ati:” Ukekwa niwe wari utwaye moto, naho uwo yari ahetse bivugwa ko ariwe nyiri moto we, yahunze asiga moto ye. Ibiro 10 by’urumogi bari babihishe mu mufuka barengejeho ibitoki.”

Moto RA 537S nayo yajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamugari aho uwafashwe nawe afungiye.

IP Kayigi yagize ati:” Hari ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi ikorera muri Kirehe n’abamotari , bakaba bafite uburyo bwinshi bwo gufata cyangwa gutanga amakuru ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge.”

Mu minsi ishize kandi, abamotari bafashe umugabo n’abashoferi bafata umugore mu bihe bitandukanye muri Kireheaho bageragezaga kubifashisha mu ngendo zabo z’ubucuruzi bw’urumogi.

-3845.jpg

Aha Kayigi akaba yagize ati:” Twese tugize ubufatanye nk’ubwerekanywe n’aba bamotari, nta gushidikanya abacuruzi b’ibiyobyabwenge bazabura ubwinyagamburiro kandi bizaca intege inzira byagemurwagamo.”

RNP

2016-08-26
Editorial

IZINDI NKURU

Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 25 Feb 2017
Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Abanyapolitike 45 muri EAC  bagiye kuva mu ‘bushomiri’

Editorial 30 Nov 2017
Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Editorial 09 Jun 2016
Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Nyagatare : Barishimira umusaruro w’ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 10 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea
Amakuru

Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Editorial 30 Aug 2021
Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Editorial 04 Jan 2018
Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe
INKURU NYAMUKURU

Kagame kwizeza Abanyarwanda yuko ntawabatera byari bikenewe

Editorial 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru