Abagore babanyarwandakazi baba muri Canada n’inshuti zabo barategura “Convention ya mbere izateranira i Montreal muri Canada hagati y’amataliki 16-17 Nzeri 2016”.
Mubutumwa boherereje Rushyashya baragira bati: Turagutumiye ngo uzaze tuzabe turi hamwe mu biganiro birebana n’uburinganire mu rwego rwisumbuyeho.
Ni iki dushobora gukura muri ibi biganiro ?
Minisitiri Louise Mushikiwabo ari mubazatanga ibiganiro muri Canada
1. Kwiga ku bijyanye n’umusaruro wava mu guha ubushobozi (empowering) abagore n’abana muri Canada no mu Rwanda.
2.Kwishimira intambwe ntangarugero abagore bo mu rwanda bamaze kugeraho n’ukuntu abagore basanzwe bashobora gukora ibintu bidasanzwe.
3.Gutanga urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburinganire no guhabwa ubushobozi kuva ku rwego rwa politike, ku muntu ku giti cye no muri kominite (community).
4. Guhura n’abahanzi bo mu Rwanda no gusogongera ku bihangano byabo.
Turabashimira kuba mwakoresheje umwanya wanyu kwiyandikisha ngo muzitabire iki gikorwa gifite umwihariko wacyo (unique event).
Muri ibi birori umushyitsi mukuru azaba ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.
Umwanditsi wacu