Perezida Paul Kagame kuwa Gatanu yageze muri Kenya aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development) yatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama ikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016.
Ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo na John Wangen uhagarariye Kenya mu Rwanda.
Mu gitabo cy’abashyitsi, Perezida Kagame yanditse amagambo agira ati “ Bihora ari ibyishimo kugera muri iki gihugu gikomeye.”
Perezida Paul Kagame ari mu Bakuru b’Ibihugu by’ Afurika bitabiriye inama mpuzamahanga ya 6 ihuza u Buyapani n’ibihugu bya Afurika yiga ku iterambere ry’uyu mugabane izwi nka ‘Tokyo International Conference on African Development (TICAD)’.
Perezida Kagame yakirwa ku kibuga cy’indege
Ni ubwa mbere iyi nama ibereye muri Afurika kuva yatangira mu 1993 ikaba ibaye ku nshuro ya gatandatu kandi ikaba idasanzwe kuko iyo mu 2013 yafashe umwanzuro ko yajya iba buri myaka itatu kandi ntibere mu gihugu kimwe.
Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru, irebera hamwe ibyateza imbere Afurika n’ubufasha bukenewe kugira bigerweho, ari naho u Buyapani buhera butegura igenamigambi n’ubufasha buha Afurika binyuze mu Kigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamahanga (JICA).
Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani watangiye mu 1965, aho iki gihugu gifasha u Rwanda mu nzego zinyuranye z’iterambere binyuze muri JICA, kigatera inkunga ibikorwa by’iterambere binyuranye birimo imishinga y’ibikorwa remezo nk’imihanda, ingomero z’amashanyarazi, ibiraro n’ibindi.
Perezida Kagame ageze i Nairobi
U Buyapani kandi butera inkunga inzego z’ubuhinzi, ubwikorezi bw’ibintu n’abantu, ikoranabuhanga n’uburezi aho ifasha mu kubaka amashuri n’ibindi bikorwa remezo by’uburezi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.
By’umwihariko JICA ishyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga binyuze mu ruhare igira mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo bifasha mu guteza imbere uburezi nka ‘K Lab na FabLab’.
Mu burezi bwo ku rwego rwo hejuru butangwa n’Ishuri rikuru rya Tumba College of Technology, u Buyapani nibwo bufatanya na guverinoma mu kugira uruhare runini mu gutuma iri shuri riba ntangarugero mu ikoranabuhanga mu Rwanda.TICAD itegurwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Banki y’isi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu byose bya Afurika.
Kuva yatangira mu myaka 20 ishize, TICAD yagiye ikora byinshi bigamije gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura iterambere rya Afurika binyuze mu ihame ryuko abanyafurika bakwiye kubigira ibyabo, ndetse no gufatanya n’amahanga.
Inama zose zabaye mu 1993, 1998, 2003, 2008 na 2013 zaberaga mu Buyapani. Iheruka ya gatanu yabereye Yokohama yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Twese hamwe dufatanyije dushobora kubaka iterambere rya Afurika ku buryo burambye.”
Ubusanzwe TICAD ifite inkingi eshatu z’ingenzi arizo: Iterambere rirambye, Umuryango abaturage bose bibonamo ndetse n’amahoro n’umutekano.
Binyuza muri izi nkingi, Ikigo cy’u Buyapani gitsura iterambera (Japan International Cooperation Agency, JICA) cyakoze ibikorwa bitandukanye mu Rwanda byagiye byibanda ahanini ku Iterambere rirambye n’Umuryango abaturage bose bibonamo mu rwego rwo gufasha igihugu kuzamuka mu bukungu.
Perezida Kagame munama i Nairobi
JICA yatanze umusanzu mu byiciro bitandukanye birimo kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere ubuhinzi, gusakaza amazi meza, isuku n’isukura ndetse n’ikoranabuhanga.
Mu myaka icumi Leta y’u Buyapani imaze gutera inkunga u Rwanda ingana na miliyoni 223 z’amadolari, ikaba inyuzwa mu kigo cyayo cy’iterambere(JICA), buri mwaka ikaba ingana na miliyoni 20 z’amadolari.
Biturutse ku myanzuro ya TICAD yatangiye kuva mu 1993, abanyeshuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 muri Afurika bamaze kubonerwa amashuri bigamo, miliyoni 240 nibo bamaze kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi,mu gihe abagera kuri miliyoni enye n’ibihumbi 600 bamaze kugezwaho amazi meza muri Afurika.
Video y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Nairobi
Inama yatangiye ikazasozwa kuri iki cyumweru