Perezida wa Benin, Patrice Talon, yakozwe ku mutima n’uburyo u Rwanda rwamenyekanye ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko uyu munsi rukaba ruzwi ku Isi yose nk’igicumbi cy’imiyoborere myiza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2016 mu muhango Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bakiriyemo Perezida Talon uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yavuze ko yashakaga gusura iki gihugu kugirango agaragaze uko Benin na Afurika muri rusange baterwa ishema n’imiyoborere myiza gifite.
Yagize ati “Iki gihugu cyamenyekanye kubera amateka yacyo mabi ariko ubu cyongeye kumenyekana kubera ubuyobozi bwacyo bwiza. Ndashaka gushimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ku gaciro mwatugaruriye nk’Abanyafurika.”
Ku munsi we wa mbere, Perezida Talon yaganiriye n’inzego zitandukanye z’u Rwanda zimugaragariza uko igihugu cyongeye kwiyubaka kugeza aho kigeze, anerekwa ko ari urugendo rugikomeza.
Perezida Talon yavuze ko u Rwanda rwamweretse ko iyo ufite ubushake n’umuhate ushobora gukora byinshi cyangwa ukarenzaho.
Perezida Kagame yashimiye Guverinoma, abaturage ba Benin na Perezida Talon kubw’amatora meza bagize, amubwira ko politiki nziza ariyo soko y’iterambere ryose.
Yagize ati “Politiki nziza iganisha mu mwuka wo gukorera mu mucyo no mu mutekano, ni umusingi w’ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza Afurika ishaka kubona. Ubumwe bw’igihugu no kubahiriza inshingano kw’inzego za Leta ni ibikorwa bikwiye kwitabwaho.”
Perezida Kagame na Talon bemeranyije ubufatanye
Abakuru b’ibihugu bemeranyije ubufatanye butajegajega mu iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Perezida Kagame yagize ati “Reka dukomeze gufatanya mu byiza kubw’inyungu z’abaturage bacu n’Isi muri rusange. Vuba aha RwandAir izatangira kwerekeza i Cotonou, nta gushidikanya ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza tuzakomeza kubaka. Nta rwitwazo dufite rwo kudasurana kenshi.”
Perezida Talon yashimangiye ko ubufatanye bushingiye ku gusangira amahirwe ari muri buri gihugu buzagira akamaro, kandi yizeye ko ubufatanye bw’u Rwanda na Benin buzaba intangarugero.
Benin yakuye isomo ku Rwanda
Perezida wa Benin Patrice Talon
U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’intangarugero muri Afurika, rwafashe iya mbere rugakuraho Viza ku Banyafurika bashaka kuruzamo.
Perezida Talon yanyuzwe n’iki cyemezo yiyemeza ko nawe agiye kwigana u Rwanda agakuraho ibyo kwaka Viza Abanyafurika bajya muri Benin.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyorohereje Abanyafurika kukijyamo batagombye kwaka Viza ni ibintu bishimishije cyane, siniyumvisha ukuntu ari byiza kubona Abanyafurika bagenda mu gihugu nk’abajya iwabo. Uru rugero rwiza rutumye mfata icyemezo ko Benin itazongera kwaka viza abandi Banyafurika.”
Uruzinduko rwa Perezida Patrice Talon ruzaba amahirwe yo kurebera hamwe ibintu bitanga inyungu ku bihugu byombi n’ibijyanye n’amategeko n’uburyo bw’imikorere mu guha isura nshya umubano hagati y’u Rwanda na Benin, harimo n’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.
Perezida Patrice Talon yatangiye kuyobora Benin kuva kuya 6 Mata 2016. Yari asanzwe ari umucuruzi ukomeye mbere yo kwinjira muri politiki, ndetse mu gihugu afatwa nk’ ‘Umwami w’Ipamba’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda ziritunganya.