• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye kubera ubuyobozi bwiza

Perezida wa Benin, Patrice Talon yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye kubera ubuyobozi bwiza

Editorial 30 Aug 2016 Mu Mahanga

Perezida wa Benin, Patrice Talon, yakozwe ku mutima n’uburyo u Rwanda rwamenyekanye ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko uyu munsi rukaba ruzwi ku Isi yose nk’igicumbi cy’imiyoborere myiza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2016 mu muhango Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bakiriyemo Perezida Talon uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yavuze ko yashakaga gusura iki gihugu kugirango agaragaze uko Benin na Afurika muri rusange baterwa ishema n’imiyoborere myiza gifite.

Yagize ati “Iki gihugu cyamenyekanye kubera amateka yacyo mabi ariko ubu cyongeye kumenyekana kubera ubuyobozi bwacyo bwiza. Ndashaka gushimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ku gaciro mwatugaruriye nk’Abanyafurika.”

Ku munsi we wa mbere, Perezida Talon yaganiriye n’inzego zitandukanye z’u Rwanda zimugaragariza uko igihugu cyongeye kwiyubaka kugeza aho kigeze, anerekwa ko ari urugendo rugikomeza.

Perezida Talon yavuze ko u Rwanda rwamweretse ko iyo ufite ubushake n’umuhate ushobora gukora byinshi cyangwa ukarenzaho.
Perezida Kagame yashimiye Guverinoma, abaturage ba Benin na Perezida Talon kubw’amatora meza bagize, amubwira ko politiki nziza ariyo soko y’iterambere ryose.

Yagize ati “Politiki nziza iganisha mu mwuka wo gukorera mu mucyo no mu mutekano, ni umusingi w’ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza Afurika ishaka kubona. Ubumwe bw’igihugu no kubahiriza inshingano kw’inzego za Leta ni ibikorwa bikwiye kwitabwaho.”

Perezida Kagame na Talon bemeranyije ubufatanye

Abakuru b’ibihugu bemeranyije ubufatanye butajegajega mu iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

-3890.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Perezida Kagame yagize ati “Reka dukomeze gufatanya mu byiza kubw’inyungu z’abaturage bacu n’Isi muri rusange. Vuba aha RwandAir izatangira kwerekeza i Cotonou, nta gushidikanya ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza tuzakomeza kubaka. Nta rwitwazo dufite rwo kudasurana kenshi.”

Perezida Talon yashimangiye ko ubufatanye bushingiye ku gusangira amahirwe ari muri buri gihugu buzagira akamaro, kandi yizeye ko ubufatanye bw’u Rwanda na Benin buzaba intangarugero.

Benin yakuye isomo ku Rwanda

-3889.jpg

Perezida wa Benin Patrice Talon

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’intangarugero muri Afurika, rwafashe iya mbere rugakuraho Viza ku Banyafurika bashaka kuruzamo.

Perezida Talon yanyuzwe n’iki cyemezo yiyemeza ko nawe agiye kwigana u Rwanda agakuraho ibyo kwaka Viza Abanyafurika bajya muri Benin.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyorohereje Abanyafurika kukijyamo batagombye kwaka Viza ni ibintu bishimishije cyane, siniyumvisha ukuntu ari byiza kubona Abanyafurika bagenda mu gihugu nk’abajya iwabo. Uru rugero rwiza rutumye mfata icyemezo ko Benin itazongera kwaka viza abandi Banyafurika.”

Uruzinduko rwa Perezida Patrice Talon ruzaba amahirwe yo kurebera hamwe ibintu bitanga inyungu ku bihugu byombi n’ibijyanye n’amategeko n’uburyo bw’imikorere mu guha isura nshya umubano hagati y’u Rwanda na Benin, harimo n’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.

Perezida Patrice Talon yatangiye kuyobora Benin kuva kuya 6 Mata 2016. Yari asanzwe ari umucuruzi ukomeye mbere yo kwinjira muri politiki, ndetse mu gihugu afatwa nk’ ‘Umwami w’Ipamba’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda ziritunganya.

2016-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Trump yavuze ko yiteguye kwicarana na Kim Jong bakagirana ibiganiro

Perezida Trump yavuze ko yiteguye kwicarana na Kim Jong bakagirana ibiganiro

Editorial 07 Nov 2017
Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR

Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR

Editorial 28 Apr 2016
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Editorial 12 Oct 2017
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abavunja amafaranga ku buryo butemewe n’amategeko

Editorial 02 Jul 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru