Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko mu bikorwa byo guhashya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, zataye muri yombi abarwanyi 12 mu bitero zatangije kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ahitwa Kinyati mu gace ka Bwito, mu bilometero bisaga 150 mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’umujyi wa Goma.
Umuvugizi w’Ibitero bya Sokola II biri guhiga imitwe yitwaje intwaro, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ibyo bitero byakomereje mu bice bya Kahumire, Buhendwa na Kishije; ibice byegeranye na Kibirizi ikomeje kuvugwamo ubwicanyi bwitirirwa FDLR.
Ati ‘‘Bigamije gukubura imitwe yitwaje intwaro muri aka gace, ikomeje guteza umutekano muke uharangwa cyane kuva mu mezi asaga abiri ashize.’’
FDLR
Capt. Ndjike yashimangiye ko uguhangana kw’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro gukomeje kubaho, ku buryo hari abasivili benshi bakomeza kuvanwa mu byabo.
Umutwe wa FDLR ufatwa nk’uwashinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse ukaba ukomeje gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere.
Ibi bitero bikomeje kubaho mu gihe Perezida wa RDC Joseph Kabila aheruka mu Rwanda muri Nyakanga, aho yaganiriye na Perezida Paul Kagame uburyo barushaho guhashya uwo mutwe.
Ingabo za Congo
Nyuma y’ibyo biganiro byihariye, abakuru b’ibihugu bombi babwiye itangazamakuru ko kuba ibitero biri gukorwa ari ibyo kwishimirwa, ahubwo wenda icyaganirwa ari icyo biri gutanga.
Abarwanyi ba FDLR banashinjwa ibikorwa bibi birimo ubujura, gufata ku ngufu abagore, gusahura, gusoresha n’ibindi bakorera abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, by’umwiharimo mu Burasirazuba bwa RDC.