Mu nteko nshingamategeko ya Tanzania kuri uyu wa mbere havutse akavuyo gakomeye aho abashinzwe umutekano binjiye bagasohora ku mbaraga bamwe mu badepite, ibikorwa by’inteko bigahagarara !
Inkomoko y’ako kavuyo yatewe n’uko bamwe mu badepite bo muri opozisiyo basabye umukuru w’inteko nshingamategeko, Andrew Chenge, guhagarika buri kintu cyari ku murongo w’ibyigwa bakabanza gusuzuma icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’itangazamakuru, Nape Mnauye, cy’uko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (TBC) kitazongera guhitisha ibibera mu nteko bigikorwa (live) !
Chenge yababwiye yuko gahunda z’inteko zigomba gukurikizwa hakigwa ibyari ku murongo w’ibyigwa, naho ibya Minisitiri Mnauye na TBC bikazigwa ikindi gihe hagize abadepite babisabye. Ibyo bamwe mu badepite bo muri opozisiyo, cyane abibumbiye muri UKAWA babiteye utwatsi imirimo y’inteko irahagarara.
Amakuru ahamya yuko abadepite bari basabwe na perezida w’inteko gusohoka ari bane ariko bagenzi babo bo muri UKAWA barabyamagana cyane, umukuru w’inteko ategeka yuko bose basohoka. Barabyanze batangira kwibyinira imbyino zitandukanye, mu nteko haba hahindutse urubyiniro !
Perezida w’inteko yitabaje polisi, akavuyo karatangira ariko ntihadgira uhakomerekera.
Akavuyo mu nteko nshingamategeko gakunzwe kugaragara cyane muri Afurika y’Epfo ariko no muri Kenya kanyuzamo kakaba. Muri Tanzania abadepite baterana amagambo ariko ntibigeze ku rwego rwo guhamagaza polisi nk’uko byabaye ku munsi w’ejobundi !
Kayumba Casmiry