• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame

Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame

Editorial 01 Sep 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yasabye abakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), kongera imbaraga mu mikoranire yabo hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha, cyane cyane ibikorwa hifashisihjwe ikoranabuhanga nka bimwe mu byaha bivuka muri iki gihe kubera iterambere ryaryo.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 18 y’Abakuru ba Polisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), n’umwitozo w’iminsi 5 wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ati:’’Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha cyangwa ngo ibihugu byacu bibe ubuhungiro bwabo. Icyo dusabwa ni imikoranire, guhanahana amakuru ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu mirimo ya buri munsi ya Polisi.

Yanabakanguriye kugirirana icyizere n’ubwumvikane hagati yabo kugirango iyo mikoranire myiza igerweho

Kuri iyi ngingo yavuze ati:’’ Nta kintu gishobora gusimbura icyizere n’ubwumvikane mu bayobozi ba za Polisi. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbere imikoranire myiza n’ubutwererane hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko. Tugomba gukorera hamwe ngo twongerere imbaraga imiryango duhuriramo mu karere n’indi mpuzamahanga.’’

Abantu barenga 200 baturutse mu bihugu bya Afurika 37 bitabiriye iyi nama, barimo abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), abayobozi b’amashami ashinzwe ubugenzacyaha (CID) muri ibyo bihugu, abayobozi b’ibiro bya Polisi mpuzamahanga (Interpol), n’abandi batoranyijwe n’ibihugu byabo ngo bitabire uwo mwitozo.

Iyi nama ya 18 y’abayobozi bakuru ba polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ikaba izamara iminsi 3 ifite intego ivuga ngo:’’Twongere imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’iby’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yashimiye abagize uyu muryango kubera imikoranire myiza isanzwe irangwa mu bihugu biwugize.

Yavuze kandi ko Polisi ya buri gihugu igomba gukora ibishoboka ikagirirwa icyizere n’abaturage ikamenya ibinogeye buri gihugu hanyuma igakurikiza indangagaciro ku rwego rwo hejuru.

Yavuze ati:’’Afurika iri kwihuta cyane mu ikoranabuhanga, ikaba ariyo mpamvu ifite ibyago byo kwibasirwa n’ibyaha nk’ibi, ariko ntidushobora kwihanganira ko hari icyatambamira iterambere ryayo kinyuze mu ikoranabuhanga, ahubwo rikwiye gukomeza kuyifasha gutera imbere. Bikaba bisaba imikoranire ya hafi y’inzego z’umutekano kugirango gutahura ibyaha nk’ibi, gufata no kugeza mu butabera ababikekwaho byorohe.”

EAPCCO yashinzwe mu 1988 i Kampala muri Uganda mu nama ya mbere yari yahuje abayobozi ba za Polisi z’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika, ikaba igizwe n’ibihugu 13 aribyo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Kenya, Sudan, South Sudan, Seychelles, Somalia, na Tanzania.

Ikaba yarashinzwe nk’imwe mu ngamba zo guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Yashimiye abayobozi ba Polisi mpuzamahanga (Interpol) bari muri iyi nama barimo umunyamabanga mukuru wayo Dr Jürgen Stock.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaranakiriye umwitozo wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ukaba warateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Polisi mpuzamahanga (Interpol), ukaba uhuje abantu barenga 100 baturutse mu bihugu bya Afurika. Uyu mwitozo ukaba ari uwo kongerera ubumenyi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mwitozo ukaba wibanda ku icuruzwa ry’abantu rikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, telephone, mudasobwa na murandasi.

Hakaba hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’akarere cy’ikitegererezo kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Biteganyijwe ko iki kigo kizatwara miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’abanyamerika, kikazaba gifite ibyangombwa byose byifashishwa mu kurwanya ibi byaha, kikazajya kinatanga amahugurwa yo kongera ubumenyi ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock, yavuze ko EAPCCO ari umwe mu miryango igaragaramo imikoranire myiza hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku isi yose, anasezeranya ko umuryango abereye umunyamabanga mukuru uzakomeza kuyitera inkunga ngo ikomeze kubaka ubushobozi.

-3914.jpg

-3913.jpg

Dr. Stock yavuze ko iki kigo kizaba gifite ibyangombwa byose byifashishwa gukumira ibi byaha kandi bya ngombwa bituma isi iba mu mahoro.

RNP

2016-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

Bumaya Andre wigeze kuba Minisitiri yagarutse mu Rwanda ndetse arateganya gusura umuhungu we P Fla uri muri Gereza

Bumaya Andre wigeze kuba Minisitiri yagarutse mu Rwanda ndetse arateganya gusura umuhungu we P Fla uri muri Gereza

Editorial 24 Jan 2017
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Editorial 12 Mar 2024
Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Editorial 22 Oct 2016
Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Editorial 13 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Editorial 20 Dec 2017
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19
Amakuru

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Editorial 13 Jul 2021
Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka
Mu Mahanga

Muhanga: Polisi yafashe umuyobozi w’umudugudu akekwaho kunyuranya n’amabwiriza ya gahunda ya Gir’inka

Editorial 12 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru