Ikinyamakuru Rushyashya cyakiriye ubutumwa buturutse ku mwami Kigeli Ndahindurwa ubwe nyuma yo gusoma inkuru twabagejejeho ivuga ko Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi.
Major Robert Higiro, yari yarabaye umuzunguzayi wa za tapes/ cassette ya tekinitse we na Col. Karegeya avuga ko yari yategetswe kwica Kayumba Nyamwasa, ariko izo tapes zateshejwe agaciro,aho bamenyeye ko ari Karegeya wari wazikozeho technique dore ko yarabishoboye.
Amakuru ye, ava muri Amerika avuga ko icyo gihugu kitamuguye neza kuko asigaye asa n’umushushwe,imyenda iratakara. Ngo ubu afite agahenge kuko afite aho yisumamo akazi k’ubunyezamu kuri Federal Building.
Ategereje ngo impapuro z’ubuhunzi kandi icyo yahunze Bruxelles nticyamenyekanye kuko yabeshye ko umutekano we ari muke..Ubu itohoza rirakurikira ubwo buriganya bwa Higiro.
Pascal Munyampirwa
Iyo nzara niyo yamuteye guca inyuma David Himbara bashinganye Democracy In Rwanda Now, ajya i Virginia gushaka Umwami Kigeli ari kumwe na Cpt Cyusa bafatanyije kuba muri RNC igice cya Kayumba Nyamwasa.
Amakuru twabashije kumenya avuga ko Major Robert Higiro yabashije guhura n’Umwami Kigeli, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016, abifashijwemo na Pascal Munyampirwa nyiri guest house Kibuye wahunze igihugu ubu akaba aba muri Amerika, ari nawe ukuriye igice cya Kayumba muri icyo gihugu cya Amerika.
Umucuruzi Munyampirwa Pascal, nyuma ya jenoside yaje kwegurirwa ikitwaga Guest House Kibuye, ariko mu mwaka wa 2008 aza kongera kuyakwa na Lete y’u Rwanda, aho yavugaga ko atabashije kuzuza ibyo yari yaremeye mu masezerano ubwo yayiguraga, bimwe mu byo Munyampirwa atubahirije bikaza kumuviramo kwamburwa Guest House akanahunga igihugu.
Umwami Jean Baptiste Kigeli V
Amakuru twahawe n’umuntu wizewe avuga ko Pascal Munyampirwa atuye muri Leta imwe n’Umwami Kigeli i Virginia, ari nawe wabaye umuhuza hagati ya Major Robert Higiro, Cpt Cyusa guhura n’Umwami Kigeli.
Nyuma y’uwo mubonano wabaye mu ibanga twatangaje iyo nkuru yaje kugera k’umwami Kigeli, wahise ashimira Rushyashya ndetse muri iki gitondo Kigeli ubwe yatwoherereje ubutumwa avuga ko yashimishijwe n’inkuru yasomye muri Rushyashya kuko amabandi yo muri RNC ayobowe na Major Robert Higiro, yari amurembeje amusaba amafaranga.
Major Robert Higiro
Iyo nkuru yo muri Rushyashya Umwami Jean Baptiste Kigeli V avuga yuko yamukijije amabandi twagaragaje ukuntu Higiro na Cyusa ari abatekamutwe bagenda bakuramo abantu amafaranga bababeshya ibyo bagamije gukora kandi ari ntabyo.
Bagiye gusaba amafaranga umwami Kigeli bamubwira yuko ari ayo gukoresha muri icyo kintu bise Democracy in Rwanda now, ngo kiri hafi kuburizamo kuba Perezida Kagame yakwiyamamariza manda ya gatatu.
David Himbara nyiri Democracy in Rwanda now
Rushyashya muri iyo nkuru igaragaje yuko ari ubutekamutwe nibwo Umwami Kigeli yabimenye, ashimira Rushyashya yuko imukijije amabandi atari yari yaratekereje yuko ari yo, ngo ariko nyuma yo gusoma iyo nkuru akabaririza yaje gusanga ari amabandi koko !
Burasa Jean Gualbert umuyobozi w’ Ikinyamakuru Rushyashya
Cyiza Davidson