Bombori Bombori ikomeje kuvuza ubuhuha muri RNC, ishyaka ry’abahoze muri RPF, barwanya Leta y’u Rwanda.
Mu minsi ishize iri shyaka ryacitsemo ibice bibiri, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.
Amakuru mashya Rushyashya yabashije kumenya kuri iki cyumweru aravuga ko Gervais Condo wari umaze gutorwa nk’Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri yitandukanije n’ agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kayobowe na Gen. Kayumba, kamaze kwigarurira RNC ishaje.
Ibi ngo byatewe n’ amagambo y’ubwishongozi yavuzwe na Gen. Kayumba Nyamwasa, avuga ko Gervais Condo ari umuteruzi w’ibibindi muri politiki, aya magambo ya Gen. Kayumba ngo yarakaje bikomeye Gervais Condo, wafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’aka gatsiko k’abasilkare b’abatutsi, akanahita ashinga igice cya gatatu kigizwe n’abahutu bahoze muri RNC.
Gervais Condo
Hari n’amakuru ari guhwihwiswa n’abo muri RNC, igice cya Condo avugako bafite gihamya ko Gen. Kayumba ariwe wabiciye impunzi muri Congo zari mu nkambi ya Tingitingi n’ahandi ..
Ibi bibaye mugihe muri RNC ishaje habayemo impinduka idasanzwe mu myanya yo hejuru bigaragara ko abatowe k’ubuyobozi bwa Komite nkuru no muri za komisiyo, bari muri ka gatsiko ka Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa yavugaga kagizwe n’abahoze ari abasilikare babatutsi kigaruriye imyanya yose ya RNC.
Dore abagize biro ya comité nkuru nshingwabikorwa nyuma y’amatora ya balinga yo kuwa 31 kanama 2016.
Umuhuzabikorwa mukuru: Jérôme Nayigiziki. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa mbere: Kayumba Nyamwasa. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri: Gervais Condo. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa gatatu: Jean Marie Micombero Umunyamabanga mukuru: Emmanuel Hakizimana.
Gervais Condo witandukanije n’agatsiko k’abatutsi bo muri RNC ishaje
Cyiza Davidson