• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Editorial 06 Sep 2016 Mu Rwanda

Abakuru b’ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bazahurira mu nama idasanzwe mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa Kane.

Iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu nibwo bwa mbere izaba yitabiriwe n’uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir. Izanitabirirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Kenya, Uhuru Kenyatta, Yoweri Museveni wa Uganda, uw’u Burundi, Pierre Nkurunziza na Magufuli wa Tanzania ari nawe uzayakira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr. Augustine Mahiga yabwiye itangazamakuru ko ubu Sudani y’Epfo yamaze kuba umunyamuryango uhoraho wa EAC, nyuma y’uko ku wa Mbere itanze ibyangombwa bya nyuma biyemerera kwinjira muri uyu muryango.

Dr Mahiga, unayoboye inama y’Abaminisitiri ya EAC, yavuze ko kuva ubu abaminisitiri n’abandi badipolomate ba Sudani y’Epfo bazajya bahagararirwa mu nama zose zirebana n’uyu muryango.

Umunyamabanga wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko yashimiye Perezida Kiir, guverinoma n’abaturage ba Sudani y’Epfo ku bw’ingufu bashyize mu kwishyira hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, nk’uko Daily News dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ati “Ubwo bamaze gutera intambwe ya nyuma, twe nk’Ubunyamabanga n’Inama y’Abaminisitiri ya EAC, tugiye gushyiraho ingengabihe yo kwinjiza iki gihugu mu mishinga na gahunda z’uyu muryango.”

Muri Werurwe 2016 nibwo Abakuru b’ibihugu bya EAC bumvise icyegeranyo cy’Abaminisitiri ku kwinjiza Sudani y’Epfo muri EAC ndetse bidatinze muri Mata iki gihugu gishyira umukono ku masezerano abicyemerera.

Sudani y’Epfo ni cyo gihugu kimaze igihe gito gishinzwe ku Isi, kugeza ubu kiracyarimo imvururu zishingiye ku bushyamirane hagati ya perezida Kiir n’uwahoze ari visi-perezida Riek Machar.

-3972.jpg

Perezida Nkurunziza, Perezida Salva Kiir na Perezida Paul Kagame

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza naramuka yitabiriye inama yo ku wa Kane, ni yo ya mbere azaba agaragayemo kuva mu mwaka ushize ubwo yaje mu nama y’abakuru b’ibihugu nayo yabereye muri Tanzania, bamwe mu basirikare bakuru bakagerageza kumuhirika ku butegetsi.

2016-09-06
Editorial

IZINDI NKURU

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

RDC: Imvururu zimaze guhitana abantu 31 muri iyi minsi ine

Editorial 22 Dec 2016
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Sep 2025
Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Editorial 07 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara
IMIKINO

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Editorial 21 May 2018
Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda
IMIKINO

Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Editorial 20 Aug 2018
Perezida Kagame avuga kuri nyakwigendera Mucyo, ati  ‘yari umuyobozi utiremereza’
Amakuru

Perezida Kagame avuga kuri nyakwigendera Mucyo, ati ‘yari umuyobozi utiremereza’

Editorial 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru