Abakuru b’ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bazahurira mu nama idasanzwe mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa Kane.
Iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu nibwo bwa mbere izaba yitabiriwe n’uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir. Izanitabirirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Kenya, Uhuru Kenyatta, Yoweri Museveni wa Uganda, uw’u Burundi, Pierre Nkurunziza na Magufuli wa Tanzania ari nawe uzayakira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Dr. Augustine Mahiga yabwiye itangazamakuru ko ubu Sudani y’Epfo yamaze kuba umunyamuryango uhoraho wa EAC, nyuma y’uko ku wa Mbere itanze ibyangombwa bya nyuma biyemerera kwinjira muri uyu muryango.
Dr Mahiga, unayoboye inama y’Abaminisitiri ya EAC, yavuze ko kuva ubu abaminisitiri n’abandi badipolomate ba Sudani y’Epfo bazajya bahagararirwa mu nama zose zirebana n’uyu muryango.
Umunyamabanga wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko yashimiye Perezida Kiir, guverinoma n’abaturage ba Sudani y’Epfo ku bw’ingufu bashyize mu kwishyira hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, nk’uko Daily News dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ati “Ubwo bamaze gutera intambwe ya nyuma, twe nk’Ubunyamabanga n’Inama y’Abaminisitiri ya EAC, tugiye gushyiraho ingengabihe yo kwinjiza iki gihugu mu mishinga na gahunda z’uyu muryango.”
Muri Werurwe 2016 nibwo Abakuru b’ibihugu bya EAC bumvise icyegeranyo cy’Abaminisitiri ku kwinjiza Sudani y’Epfo muri EAC ndetse bidatinze muri Mata iki gihugu gishyira umukono ku masezerano abicyemerera.
Sudani y’Epfo ni cyo gihugu kimaze igihe gito gishinzwe ku Isi, kugeza ubu kiracyarimo imvururu zishingiye ku bushyamirane hagati ya perezida Kiir n’uwahoze ari visi-perezida Riek Machar.
Perezida Nkurunziza, Perezida Salva Kiir na Perezida Paul Kagame
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza naramuka yitabiriye inama yo ku wa Kane, ni yo ya mbere azaba agaragayemo kuva mu mwaka ushize ubwo yaje mu nama y’abakuru b’ibihugu nayo yabereye muri Tanzania, bamwe mu basirikare bakuru bakagerageza kumuhirika ku butegetsi.