• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isozwa ry’Itorero ry’Intagamburuzwa

Editorial 11 Sep 2016 Amakuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isozwa ry’itorero ry’Intagamburuzwa rigizwe n’intore 2500 z’urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Boniface Rucagu, yashimiye Perezida Kagame impanuro adahwema guha abanyarwanda n’abaryitabira by’umwihariko.

Yaboneyeho kumenyesha ko Icyiciro cya Gatatu cy’Intagamburuzwa kigizwe n’abanyeshuri 2090, kandi ko bitwaye neza nk’Intore zigamije kwihesha agaciro no kugahesha Igihugu cyababyaye.

Innocent Ntaganzwa wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubuvuzi mu gashami k’ubuvuzi bw’indwara z’imitekerereze (Psychologie Clinique) muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu minsi itandatu bamaze, batojwe byinshi birimo n’ uburere mboneragihugu, ariko icyamukoze ku mutima ari ibyo kwihangira imirimo.

Ati “Batugiriye inama nziza mu birebana no kwihangira imirimo hakoreshejwe uburyo butandukanye, baduhaga ingero z’umukino utugaragariza ubuzima bwacu bwa buri munsi n’uburyo wakwiha intego yo gukora ikintu runaka kandi ukakigeraho.”

Izo nyigisho ngo zanaherekejwe n’ubuhamya bwa bamwe mu bakoresheje ubwo buryo bakagira byinshi bageraho mu iterambere.

Abanyeshuri bahagarariye abandi biga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, batorejwe muri Koleji y’Uburezi (UR-CE) i Remera no muri IPRC Kigali.

Iki ni icyiciro cya Gatatu cy’Intagamburuzwa nyuma y’icya kabiri cyatorejwe i Nkumba mu Karere ka Burera muri Nzeli 2015 cyari kigizwe n’intore 400, n’icya mbere cyatojwe kuva kuwa 17 kugeza kuwa 30 Kanama 2014, cyari kigizwe n’intore 238.

-4021.jpg

2016-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Editorial 13 Jul 2021
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gupfa nk’ibimonyo, mu bitero ingabo za Kongo zikomeje kuwugabaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru

Editorial 16 Jan 2022
FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n’Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro

FERWAFA yafashe umwanzuro ko Rayon n’Intare FC bazakina umukino wa 1/8 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro

Editorial 05 Apr 2023
Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Editorial 17 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Abamotari ba Burera basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Editorial 03 May 2016
‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa  Rusagara na bagenzi be
Mu Mahanga

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be

Editorial 23 Jan 2016
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu
INKURU NYAMUKURU

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Editorial 17 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru