Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe ifunze abayobozi b’inzego z’ibanze bane bo mu mirenge ya Mbazi na Kibirizi kubera gucyekwaho kunyereza inka zo muri gahunda ya Gir’inka zagenewe imiryango itishoboye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abo bayobozi bafashwe nyuma y’iperereza ryimbitse kuri icyo cyaha bakurikiranweho.
Yagize ati:”Zimwe muri izo nka zagize ibibazo birimo ubugumba, uburwayi n’ibindi. Iyo abazihawe bagezaga ibyo bibazo kuri abo bayobozi. Izirwaye barazibagishaga, ariko amafaranga bazivanyemo ntibayahe ba nyirazo cyangwa ngo babaguriremo izindi.”
CIP Hakizimana yakomeje agira ati:”Izagumbashye bazakaga abazihawe bakababwira ko bagiye kuzigurisha, maze amafaranga azivuyemo bakabaguriramo izindi, ariko byarangiraga ntazo babaguriye.”
Yavuze ko abakurikiranweho iki cyaha ari Timothy Muhayimana, akaba ashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Mutiwingoma, ho mu murenge wa Mbazi, African Mugiraneza na Thomas Sibomana, aba bombi bakaba bashinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri uyu murenge.
Yongeyeho ko uwa kane mu bacyekwaho iki cyaha ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo, ho mu murenge wa Kibirizi witwa Louis Karenzi.
Asobanura ibya buri wese, CIP Hakizimana yavuze ko Muhayimana akurikiranweho kugurisha inka eshatu, hanyuma akagaragaza muri raporo ko zahawe abo zari zigenewe nyamara ntazo bahawe, naho Mugiraneza akaba akurikiranweho kwaka inka enye abazihawe akazigurisha; harimo iyo yabagishije avuga ko irwaye.
Yakomeje avuga ko Sibomana akurikiranweho kwaka inka imwe uwayihawe akayigurisha, naho Karenzi akaba acyekwaho kugurisha inka ebyiri harimo iyo yabagishije.
Uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.
Mu butumwa bwe, CIP Hakizimana yagize ati:”Ibyo abo bayobozi bakoze binyuranije n’inshingano zabo, kandi bidindiza gahunda nk’iyi igamije guteza imbere imiryango itishoboye binyuze muri gahunda ya Gir’inka. Bene iyo mikorere igomba kwirindwa no kurwanywa.”
Yasabye abaturage guharanira uburenganzira bwabo batanga amakuru y’abayobozi banyereza ibyabagenewe, ndetse n’abakora ibindi byaha muri rusange.
Rwamagana: Babiri bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ubujura bw’inka mu kandi karere
Ku italiki 12 Nzeli, mu kagari ka Manunu, umurenge wa Fumbwe, abagabo babiri batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana nyuma yo gukekwaho uruhare mu bikorwa by’ubujura bw’inka bikekwa ko bazibye mu karere ka Gatsibo.
Abafashwe ni Gasajya Theogene w’imyaka 25 y’amavuko na Rutimbo Claude bivugwa baziguze n’ abashumba bazo bakazicisha inzira y’amazi bazizana mu murenge wa Fumbwe zafatiwemo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko, mu gihe cya saa munani z’amanywa yo ku italiki ya 11 Nzeli., abaturage bo mu kagari ka Mununu babonye inka 7 zambutswa ikiyaga cya Muhazi zerekeza mu murenge wa Fumbwe.
IP Kayigi yagize ati:” Twahawe amakuru n’abaturage ko hari inka zambukijwe zerekezwa ku ibagiro rya Nyagasambu kandi barimo gukeka ko zaba ari inyibano, nibwo twahise tuzihagarika ndetse abazifatanywe ubu bakaba bafunze.”
IP Emmanuel Kayigi akaba avuga ko mu bakekwa kugira uruhare mu bujura bw’aya matungo , harimo abashumba b’izo nka, abo bajura ndetse na bamwe mu bacuruzi bakorera ku ibagiro zari zigemuweho.
Hagati aho ariko, umugabo witwa Kimenyi John usanzwe utuye mu karere ka Gatsibo unavuga ko izi nka ari ize, nyuma yo gutanga ibimenyetso bigaragaza ko ari ize, yavuze ko yazororeraga mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza, akaba ataramenya uburyo zageze mu murenge wa Fumbwe.
Kuri ibi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba avuga ko ubundi abacuruzi b’amatungo, mu kuyavana mu gace kamwe bayajyana mu kandi, bafite amabwiriza yo kuyatwara mu modoka, uburyo rero bwakoreshejwe mu kuyazana anyuze mu mazi bukaba butemewe ari nacyo cyatumye abaturage babikemanga, Polisi nayo ikaba yatangije iperereza ngo hamenyekane ababiri inyuma.
IP Kayigi yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye iki kibazo; harimo gufata abishora muri ubu bujura, gukorana inama n’aborozi mu duce turimo ubworozi bwinshi, hagamijwe kubakangurira gukoresha abashumba bizeye neza kandi bafite umwirondoro uzwi ndetse no gukorana n’inzego z’ibanze hagamijwe gukaza amarondo.
IP Kayigi asoza asaba abaturage kujya batanga amakuru y’abantu babona bafite amatungo ku buryo budasobanutse, kuko uretse kuba ibyo bikorwa bibi by’ubujura byahombya igihugu n’abaturage ku rwego rw’ubukungu, ayo matungo ashobora gutera n’indwara kuko iyo habayeho ubwo bujura, inyama zayo akenshi zigurishwa zidapimwe indwara n’abaganga b’amatungo babifitiye uburenganzira.
Abo bajura nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 kugera ku myaka 2 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
RNP