• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu

Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu

Editorial 19 Sep 2016 Mu Mahanga

Dr. Agnes Binagwaho uherutse gukurwa ku mirimo y’ubuminisitiri bw’ubuzima ubu yiboneye akandi kazi Rwinkwavu kandi akavuga yuko akishimiye cyane.

Rwinkwavu iri mu karere ka Kayonza, hakaba hari n’ibitaro bishimwa gukora neza. Hafi y’ibyo bitaro uhasanga kaminuza yitwa UGHE ( University of Global Health Equity) aho hakaba ariho Binagwaho yabonye akazi k’ubwarimu.

Ejo tariki 15/9/2016 ikipe y’abanyamakuru, kuva mu bitangazamakuru bitandukanye, batembereye iyo kaminuza (UGHE) bakirwa n’abasangwa batandukanye barimo Dr. Agnes Binagwaho wanagize umwanya usesuye wo kuganira n’abo banyamakuru kandi anagaragaza yuko yisanzuye.

Yabajijwe niba bitamutera ipfunwe gusaba akazi gahoraho ahantu ho mu cyaro nka Rwinkwavu, avuga yuko ku isi yose abantu benshi baba mu byaro. Avuga yuko we nk’umuganga adakoreye mu byaro byaba ari atari ubuganga ! Ngo icy’igenze ni ugukorera igihugu cye kandi akagikorera aho ariho hose, mu byaro no mu mijyi.

Umuyobozi w’iyo kaminuza ni Umunyamerika, yitwa Peter Grobac. Yunganira Binagwaho kuri ibyo yari abajijwe, yavuze yuko uyu mudamu afite ubuhanga bumushoboza kwigisha muri za kaminuza z’ubuganga zibaho hano ku isi.

Grobac ati guhitamo gukorera iyo mu Rwanda ni byiza nk’uko n’abayishinze bahisemo kuyizana mu Rwanda natwe tugahitamo kuza kuhakorera. Ati Binagwaho iyo ahitamo kujya muri Harvad cyangwa ahandi bari kumwakira ariko yihitiramo Rwinkwaavu kandi nta kibazo bitye, ngo upfa gusa ukorera kiremwa muntu.

Grobac avuga yuko bishimira kwakira umuntu nka Binagwaho nk’umwarimu uhoraho muri UGHE kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Ngo uretse n’uko ari umuhanga ngo yanakoze mu bijyanye n’ubuzima mu Rwanda mu gihe cy’imyaka isaga 20, harimo n’imyaka itanu ari Minisitiri w’ubuzima. Impamvu zatumye Perezida Kagame akura binagwaho kuri uwo mwanya wa Minisitiri w’ubuzima ntabwo zirasobanuka neza ariko amakuru dufitiye gihamya n’uko ntaho zihuriye n’imikorere mibi nk’umuganga !

-4068.jpg

Dr. Agnes Binagwaho

Kayumba Casmiry

2016-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Editorial 03 Dec 2021
Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Editorial 10 May 2016
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024
Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Editorial 27 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
INKURU NYAMUKURU

Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Editorial 14 May 2018
John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi
Mu Mahanga

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

Editorial 14 Oct 2016
Icyamamare mu mibyinire  Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara
Mu Rwanda

Icyamamare mu mibyinire Sommizi Mhlongo aratwite nyuma yo kwibagisha inda ibyara

Editorial 17 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru