Dr. Agnes Binagwaho uherutse gukurwa ku mirimo y’ubuminisitiri bw’ubuzima ubu yiboneye akandi kazi Rwinkwavu kandi akavuga yuko akishimiye cyane.
Rwinkwavu iri mu karere ka Kayonza, hakaba hari n’ibitaro bishimwa gukora neza. Hafi y’ibyo bitaro uhasanga kaminuza yitwa UGHE ( University of Global Health Equity) aho hakaba ariho Binagwaho yabonye akazi k’ubwarimu.
Ejo tariki 15/9/2016 ikipe y’abanyamakuru, kuva mu bitangazamakuru bitandukanye, batembereye iyo kaminuza (UGHE) bakirwa n’abasangwa batandukanye barimo Dr. Agnes Binagwaho wanagize umwanya usesuye wo kuganira n’abo banyamakuru kandi anagaragaza yuko yisanzuye.
Yabajijwe niba bitamutera ipfunwe gusaba akazi gahoraho ahantu ho mu cyaro nka Rwinkwavu, avuga yuko ku isi yose abantu benshi baba mu byaro. Avuga yuko we nk’umuganga adakoreye mu byaro byaba ari atari ubuganga ! Ngo icy’igenze ni ugukorera igihugu cye kandi akagikorera aho ariho hose, mu byaro no mu mijyi.
Umuyobozi w’iyo kaminuza ni Umunyamerika, yitwa Peter Grobac. Yunganira Binagwaho kuri ibyo yari abajijwe, yavuze yuko uyu mudamu afite ubuhanga bumushoboza kwigisha muri za kaminuza z’ubuganga zibaho hano ku isi.
Grobac ati guhitamo gukorera iyo mu Rwanda ni byiza nk’uko n’abayishinze bahisemo kuyizana mu Rwanda natwe tugahitamo kuza kuhakorera. Ati Binagwaho iyo ahitamo kujya muri Harvad cyangwa ahandi bari kumwakira ariko yihitiramo Rwinkwaavu kandi nta kibazo bitye, ngo upfa gusa ukorera kiremwa muntu.
Grobac avuga yuko bishimira kwakira umuntu nka Binagwaho nk’umwarimu uhoraho muri UGHE kubera impamvu nyinshi zitandukanye. Ngo uretse n’uko ari umuhanga ngo yanakoze mu bijyanye n’ubuzima mu Rwanda mu gihe cy’imyaka isaga 20, harimo n’imyaka itanu ari Minisitiri w’ubuzima. Impamvu zatumye Perezida Kagame akura binagwaho kuri uwo mwanya wa Minisitiri w’ubuzima ntabwo zirasobanuka neza ariko amakuru dufitiye gihamya n’uko ntaho zihuriye n’imikorere mibi nk’umuganga !
Dr. Agnes Binagwaho
Kayumba Casmiry