Kuri uyu wambere tariki ya 19 Nzeli 2016, Abayobozi b’ibihugu 193 kuva ku bami, Abaperezida na ba Minisitiri b’Intebe bakoraniye mu kibaya cya ‘Turtle Bay’ i New York ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (UN), mu Nteko Rusange irebera mu nguni zose z’ibibazo byugarije Isi birimo amakimbirane, ubukene bukabije n’inzara, iterabwoba, ubuhunzi n’ihindagurika ry’ibihe.
Kuri uyu wambere inama yatangiriye ku kwiga ku rujya n’uruza rw’abimukira, bikaba ari ubwa mbere Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye igiye gukoranya Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma iganira kuri iyi ngingo.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu cyumweru gishize yemeje ko azitabira ibikorwa by’iyi Nteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye, kuri Twitter ye yagize ati “Muri New York muri UNGA. Kizaba icyumweru cy’akazi kenshi!”
Perezida Pauk Kagame mu nteko rusange ya Loni
Mu gikorwa gihurirana n’iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, biteganyijwe ko Perezida Kagame nk’umwe mu bakuru b’ibihugu 10 barangaje imbere gahunda yo gukangurira abagabo kuzirikana ihame ry’uburinganire, HeforShe, azagaragaza raporo y’aho iki gikorwa kigeze.
Iby’igenzi mu Nteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye
Iyi Nteko Rusange ibaye mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje isuzuma ry’ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse muri uku kwezi cyanageze ku nkombe z’inyanja ku ruhande rw’u Buyapani.
Intambara ikomeje gufata indi ntera muri Syria nayo imaze guhitana ubuzima bw’abasaga 300 000, binagira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, miliyoni z’impunzi ziva mu byabo zerekeza muri Jordaniya, Turikiya, Libani n’u Burayi.
Hari kandi ibibazo by’iterabwoba ku Isi, aho Imitwe y’Iterabwoba nka Islamic State, al-Qaida na Boko Haram, ikomeje kugarika ingogo ku migabane itandukanye, hakaza n’ibihugu bikomeje guhura n’ihindagurika ry’ikirere n’byugarijwe n’ibibazo by’umutekano na politiki, nka Yemen, u Burundi, Libya, Nigeria, Somalia na Sudani y’Epfo.
Ku kibazo cy’abimukira, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko “Abayobozi b’Isi yose biteganyijwe ko bazatora umwanzuro wa politiki muri iyi nama, aho Loni izabona inyongera mu muryango wayo, urwego rushinzwe gukurikirana abimukira. Abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abimukira (IOM) bazasinya amasezerano azagira IOM ikigo cyita kuri icyo kibazo muri UN.’’
Ejo kuwa Kabiri tariki 20 Nzeri kugeza kuwa Mbere w’Icyumweru gikurikira, tariki 26 Nzeri, aba bayobozi bazitabira ibiganiro ngarukamwaka ku nsanganyamatsiko y’intego zigamije iterambere rirambye (SDGs): imbaraga z’Isi yose mu guhindura Isi yacu’’, harebwa aho ingingo 17 za SDGs zemejwe mu nama ya 70 iheruka zigeze zishyirwa mu bikorwa.
Hazarebwa no kuri gahunda y’icyerekezo 2030, igizwe n’imyaka 15 ibihugu byihaye ngo Isi ibe itakirangwamo ubukene bukabije.
Kuwa Gatatu tariki 21 Nzeri, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaganira ku kibazo cy’udukoko dutera indwara dukomeje kwihagarararo ku miti, bikongera ingorane ku buzima bw’abatuye Isi kandi bikanabangamira ibindi bikorwa birimo iterambere rya muntu.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon
Kuri uwo munsi kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, azagaragaza byinshi ku masezerano ya Paris ku ihindagurika ry’ibihe, ibihugu nibura 28 byiharira 16% by’ibyuka byoherezwa mu kirere bikazashyira umukono kuri ayo masezerano yemejwe mu Ukuboza umwaka ushize.
Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bazakira indahiro ya Perezida w’Inteko Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye, Umunya-Fuji, Peter Thomson, watowe muri Kamena asimbuye Mogens Lykketoft ukomoka muri Denmark, wayoboye Inteko Rusange ya 70.
Perezida w’Amerika Barack Obama
Iyi nama izaba ari iya nyuma kuri Perezida Barack Obama uri gusoza manda ya kabiri nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kuri Ban ki Moon uzasoza imyaka 10 nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kuwa 31 Ukuboza.