• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR – Amiel Nkuliza

Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR – Amiel Nkuliza

Editorial 21 Sep 2016 POLITIKI

Yitwa Thomas Nahimana. Ni umushi wa hariya mu Bugarama. Aracyari muto cyane, ugereranyije na bakuru be barwanira intebe yo mu Rugwiro. Ni umupadiri utariyambura uyu mwenda, ngo yinjire mu buzima busanzwe, nk’ubwacu; bw’abatariyeguriye Imana!

Kimwe n’abanyacyangugu bose, ngo agira «ambitions» zidasanzwe, zo gutegeka, zo kuba hejuru y’abandi. Kayibanda, mu madisikuru ye, mwene aba bantu yabitaga abanyarwanda bacagase «…Banyarwanda, banyarwandakazi, na mwe banyacyangugu…»!

Ibyo ni ibyandikwa na Nkuriza Amiel akabishyira kumbuga nkoranyambaga z’abarwanya leta y’u Rwanda.

Nkuriza Amiel ni muntu ki ?

Nkuriza Amiel, yabaye umunyamakuru mu gihe gito hano mu Rwanda nyuma ya 94, yaje gufatanwa amafaranga n’inyandiko yari yahawe n’abaparmehutu ageze muri Polisi nkuko yari asanzwe abikora yitakana uwabimuhaye, arafungurwa umuparmehutu amanurwa muri gereza 1930, Nkuriza ahita yirukankira Kampala ubu ubanza ageze muri Swede.

Icyi kinyamakuru « le Partisan » yiyitirira cyahoze ari icya Aphrodis Habineza Sibo wazize Genocide yakorwe Abatutsi 1994. Nkuriza abonye ko ntawe uzakimubaza yaje kukibohoza, birababaje kuko iki kinyamakuru cyaje gutoragurwa n’uwo batari basangiye amateka, bahuzwaga n’uko yamukoreraga Saisie ( n’ukuvuga kumushyirira inyandiko ku mashini) ariwe Umuhezanguni Nkuriza Amiel waje kwihindura umunyamakuru nyuma ya Jenoside.

Uyu Nkuriza,wananiwe no kugendera ku mpinduramatwara ya Leta y’Ubumwe, nyuma ya 1994 yakomejwe kokamwa n’amacakubiri mu nyandiko ze, ndetse akajya ajyanwa mu nkiko agakatirwa ibihano akabikora, akagabanyirizwa ibihano akarekurwa, bagirango ahari azagororoka, bigasa nko gutokora ifuku.

Ikibazo cy’utwangavu tutarakwiza imyaka two mu Gasyata yafatiweho, natwo yaduhinduye ikibazo cya politikeki . Icyakora uko kwigomeka kwe, yabyuririyeho abibonesha tike imujyana I Burayi, nk’undi wese washobewe, Amiel iturufu yajyanye ni ukuvuga ko yabuze ubwinyagamburo mu gihugu, ko ahigwa…. Ukibaza abo bahigi aho bamuburiye kugeza ageze mu buvumo, I Burayi!

Nkuriza we byari nk’indwara! No mu biganiro bye bisanzwe, yari yaratewe naya ndwara Ngeze Hassan yari yariyemereye ko arwaye Tutsi, Tutsi Tutsi…, usibye ko Nkuriza yari arwaye Hutu, Hutu, Parmehutu… Ukibaza uwamugize umuvugizi w’abo yita abahutu. Abari bamuzi babisangagamo ihahamuka, dore ko riza ku mpande zose, kuko izo mvugo ntawari gutinyuka kuzigarura muri icyo gihe.

-4093.jpg

Padiri Tomas Nahimana ( Ibumoso) Amiel Nkuruza

Bene abo barwayi dusigaye tubumva I Burayi, none aracyakaza umurego mu buvugizi. Ntiyivuza kandi ngo iyo haba abavuzi b’abahanga, ariko ntawe bavura ku ngufu nicyo kibazo.

Uwo mupadiri Nahimana, yavuye mu Rwanda ntawe umwirikanye, agenda ku manywa y’ihangu, abayobozi ba Kiliziya n’ab’Igihugu babibizi. None se hari ubutumwa yabonye bumubuza gutaha, usibye ubwa Musenyeri we wavuze ko ibyo avuga atari Diyoseze yabimutumye?

Nkuriza aramuterera iki ubwoba bwo gutaha?Yamuretse akaza akivangira amasaka n’amasakaramentu, ko atari we wa mbere uwo mugani uciriwe, ko ntawe uvuga ngo mbisa ayobewe iyo agiye? Aho kumutera ubwoba, Nkuriza yakamuherekeje, akamubera umuvugizi w’iyo politiki aje gukina, aho kumukoma mu nkokora yerekana ko I Rwanda hatagendwa! Gusa bazaze banyuze kwa Muganga iyo ndwara yabo bayibavure!

Karibu rata Padi !

Cyiza Davidson

2016-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Editorial 10 Oct 2019
Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Editorial 13 Sep 2019
Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge

Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge

Editorial 29 Mar 2018
Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we

Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we

Editorial 14 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?
Amakuru

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024
Kenya: Umudepite w’Umugore yasabye abagabo bifite gushaka abagore benshi
SHOWBIZ

Kenya: Umudepite w’Umugore yasabye abagabo bifite gushaka abagore benshi

Editorial 04 Apr 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 30 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru