Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yaburijemo ubujura bushukana, ndetse ifata bamwe mu bakekwaho gukora iki cyaha barangiye umwe mu bacuruzi amasoko ya baringa bagamije kumwambura miliyoni zigera kuri zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku itariki 21 Nzeri uwitwa Singirankabo Jacques yahamagaye kuri telefone igendanwa Nzaramyimana Emmanuel (Basanzwe baziranye), amubwira ko ashaka kumuhuza n’Umukozi wa Caritas ushaka kumuha isoko ry’imyambaro yo guha abatishoboye 800 rya miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Nzaramyimana yavuye i Nyagatare aza i Nyamirambo (Kigali), aho bahuriye n’uwo wiyitaga umukozi wa Caritas uzwi kugeza ubu ku izina rya Claude, wamubwiye ko isoko ashaka kumuha ari ukugurira uyu Muryango utegamiye kuri Leta amapantalo 1600, imipira y’imbeho 800, amashati 1600 n’imipira migufi 1600, kandi ko agomba kuba yabiwugejejeho bitarenze tariki 25 Nzeri.
Bamurangiye irindi soko rya baringa ryo kugura ibiryo by’ingagi, aho bamubwiye ko ikiro kimwe cyabyo kigurwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda; kikagurishwa miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda; kandi ko hari umuzungu abijyana ku mugabane wa Amerika kubisuzuma ko byujuje ubuziranenge.
SP Hitayezu yagize ati:” Yababwiye ko yabona miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, andi asigaye akayatanga nyuma. Bahamagaye uwitwa Bakina François kuri telefone igendanwa ngo azane urugero rw’ibyo biryo. Nzaramyimana yagize amakenga y’uko bashobora kuba ari abatekamutwe; maze abimenyesha Polisi, ibafatira mu cyuho mu kagari ka Nyabugogo, ho mu murenge wa Kigali.
Yavuze ko Singirankabo na Bakina bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe Claude n’undi mufatanyacyaha witwa Mushi.
Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati:”Amasoko ntapfa gutangwa, arapiganirwa. Abantu bakwiye gushishoza kugira ngo ba Rutemayeze batabacuza utwabo. Niba hagize ukurangira isoko, ugomba kugenzura ko ayo makuru ari ukuri kugira ngo udashora umutungo wawe mu kintu cya baringa, kandi igihe utahuye ko ari ubutekamutwe ugahita ubimenyesha Polisi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu
Iyo ataza kugira amakenga ngo abimenyeshe Polisi, Nzaramyimana yari guhomba amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni zirindwi muri ayo masoko yombi ya baringa yarangiwe.
RNP