• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bushukana mu Mujyi wa Kigali, Miliyoni 27 zari zigiye gutikira

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bushukana mu Mujyi wa Kigali, Miliyoni 27 zari zigiye gutikira

Ubwanditsi 23 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yaburijemo ubujura bushukana, ndetse ifata bamwe mu bakekwaho gukora iki cyaha barangiye umwe mu bacuruzi amasoko ya baringa bagamije kumwambura miliyoni zigera kuri zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku itariki 21 Nzeri uwitwa Singirankabo Jacques yahamagaye kuri telefone igendanwa Nzaramyimana Emmanuel (Basanzwe baziranye), amubwira ko ashaka kumuhuza n’Umukozi wa Caritas ushaka kumuha isoko ry’imyambaro yo guha abatishoboye 800 rya miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Nzaramyimana yavuye i Nyagatare aza i Nyamirambo (Kigali), aho bahuriye n’uwo wiyitaga umukozi wa Caritas uzwi kugeza ubu ku izina rya Claude, wamubwiye ko isoko ashaka kumuha ari ukugurira uyu Muryango utegamiye kuri Leta amapantalo 1600, imipira y’imbeho 800, amashati 1600 n’imipira migufi 1600, kandi ko agomba kuba yabiwugejejeho bitarenze tariki 25 Nzeri.

Bamurangiye irindi soko rya baringa ryo kugura ibiryo by’ingagi, aho bamubwiye ko ikiro kimwe cyabyo kigurwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda; kikagurishwa miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda; kandi ko hari umuzungu abijyana ku mugabane wa Amerika kubisuzuma ko byujuje ubuziranenge.

SP Hitayezu yagize ati:” Yababwiye ko yabona miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, andi asigaye akayatanga nyuma. Bahamagaye uwitwa Bakina François kuri telefone igendanwa ngo azane urugero rw’ibyo biryo. Nzaramyimana yagize amakenga y’uko bashobora kuba ari abatekamutwe; maze abimenyesha Polisi, ibafatira mu cyuho mu kagari ka Nyabugogo, ho mu murenge wa Kigali.

Yavuze ko Singirankabo na Bakina bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe Claude n’undi mufatanyacyaha witwa Mushi.

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati:”Amasoko ntapfa gutangwa, arapiganirwa. Abantu bakwiye gushishoza kugira ngo ba Rutemayeze batabacuza utwabo. Niba hagize ukurangira isoko, ugomba kugenzura ko ayo makuru ari ukuri kugira ngo udashora umutungo wawe mu kintu cya baringa, kandi igihe utahuye ko ari ubutekamutwe ugahita ubimenyesha Polisi.”

-4135.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

Iyo ataza kugira amakenga ngo abimenyeshe Polisi, Nzaramyimana yari guhomba amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni zirindwi muri ayo masoko yombi ya baringa yarangiwe.


RNP

2016-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga

Ubwanditsi 24 Jun 2025
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2022
Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Ubwanditsi 22 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka
Amakuru

Seyoboka yagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, urubanza rurasubikwa kubera Avoka

Ubwanditsi 28 Nov 2016
Dar es Salaam:  Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli
Mu Rwanda

Dar es Salaam: Bimwe mu byavugiwe mu mubonano wa Perezida Kagame na Perezida Dr. John Joseph Pombe Magufuli

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru