Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ubutinganyi kitari mu bihangayikishije u Rwanda, ku buryo rukeneye kwita ku bibazo rufite kandi buri Munyarwanda wese akabigiramo uruhare.
Umukuru w’Igihugu yabikomojeho muri Rwanda Cultural Day yaberaga mu Mujyi wa San Francisco, aho umwe mu bayitabiriye yamubajije uko iki kibazo gifatwa mu Rwanda nk’igihugu cyateje imbere umugore.
Hari mu mwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye cyangwa gutanga ibitekerezo, aho Perezida Kagame yamusubije ko mu Rwanda ubutinganyi atari ikibazo.
Ati “Ubutinganyi ntibwigeze butubera ikibazo kandi ntabwo tugamije kubugira ikibazo. Ubu duhanganye n’ibindi bibazo bitandukanye dufite, kandi nk’uko nabivuze, turashaka ko buri wese abigiramo uruhare. Ibyo bivuze gufatanya kuko dukeneye ko buri muntu yunganirana na mugenzi we, dukeneye ituze rituruka ku kwemerera abantu kubana mu bworoherane, kandi ndatekereza ko ibyo twabiteyeho intambwe nziza.”
“Kuba nk’uko nabivuze iki atari ikibazo gikomeye kuri twe, ntabwo nshaka kukigira ikibazo.”
Mu gihe mu minsi ishize ibihugu bitandukanye nka Zimbabwe na Uganda byagiye bizamura ijwi byamagana ubutinganyi ndetse ntibivuge rumwe n’ibihugu byemeye iyo migirire byo mu Burengerazuba bw’Isi, u Rwanda ntirwigeze rugaragaza ko ari ikibazo gikeneye guhabwa umwanya.
Mu byagaragajwe muri Rwanda Cultural Day kandi uwitwa Tonya Harris waturutse i Los Angeles usanzwe atunganya amafilimi, yashingiye ku ibyo abona muri Hollywood asaba ko yafashwa kuza mu Rwanda ngo abashishe Abanyarwanda kwivugira inkuru zabo.
Perezida Kagame yamwijeje ubutumire mu Rwanda ati “Niba wifuza ko mbyandika, nzakwandikira ubutumire. Ngwino ugire uruhare mu biri gukorwa, wige, ubitangaze.”
Intare Davies Kagaruka uba mu Mujyi wa Los Angeles wabanje kwivuga mu bisekuru bisaga 10, yavuze ko amaze imyaka 12 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko yajyaga muri Rwanda Day ntabone umwanya wo gutanga igitekerezo, aho awuboneye asaba ko abanyarwanda bajya bakoresha imbuga Nkoranyambaga barwanya “abavuga ubusa” kandi bakabikora batihishahisha.
Perezida Paul Kagame