Abasesengura ibya Politiki bavuga ko 2017, intambara ya Politiki ishobora gusiga ishegeshe bikomeye Opposition nyarwanda ikorera mu buhungiro bigaragara ko muri iki gihe imaze gucika intege. Ikindi ni uko yaba Twagiramungu cyangwa se undi wese washaka guhangana na Perezida Kagame atamutsinda, haba muri Politiki, Diplomatie ndetse no kuruhembe rw’umuheto, kuko afite ingabo zisobanutse zo kumurwanirira
Reba Video
Hon Gatabazi ku isonga mubiteguye urugamba
Nkuko aherutse kubigaragaza ubwo yandikiraga Twagiramungu Faustin ibarowa ifunguye ashingiye ku ibaruwa yanditswe na Twagiramungu Faustin agaha Perezida Paul Kagame n’Amahanga yose amabwiriza ngenderwa n’ibisabwa kugira ngo acyure Abanyarwanda bose baba muri Diaspora, usibye ko ntazi igihe yabereye Minisitiri w’Impunzi cyangwa Umuyobozi wa OIM, ese ubundi Abanyarwanda baba bamutumye kubasabira imishyikirano ni bande ?
Hon Gatabazi ati : Ni byiza kuba Twagiramungu yararose kuko bibaho, cyane ko n’Ishyaka rye rishingiye ku nzozi [Rwanda ’Dream’ Initiative], agafata n’umwanya wo kwerekana ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyarwanda bandi baba mu mahanga. Gusa ikibabaje ni uko icyo yita ikibazo hashize imyaka cyarabaye amateka. Ibi ndaza kubigarukaho.
Ku batamuzi n’abandi bafite inyungu muri Politiki y’u Rwanda bamwibeshyaho, Twagiramungu ni nka Kanseri muri politiki y’imyaka myinshi mu Rwanda kuva muri za 60, akiri umunyeshuriiyo muri za Canada ndetse no mu myaka ya 90-94 igihe cy’amashyaka menshi kugeza n’ubu,keretse niba ubwonko bwe butibuka ariko twe abanyarwanda twibuka amateka ye yose.
Muri macye imishyikirano yifuza ndumva isa n’iya Arusha kandi yayibayemo ari ikirumirahabiri, abo mu Rwanda akabagonganisha, naho abari hanze ku ruhande rwa RPF akabacenga abakina politiki yo mu kirere, uyu munsi ntabwo abo bari kumwe mu mashyaka mu Rwanda barabyibagirwa.
Ese ni izihe mpunzi Twagiramungu aharanira gucyura ?
Abanyarwanda benshi baba mu mahanga bariyo kubera gushaka ubumenyi, imibereho n’ubukungu, abandi bariyo kubera guhunga amakosa n’ibyaha bakoze mu Rwanda barimo abakekwaho ko basize bakoze jenoside, abanyereje imitungo ya Leta, abakoze ibyaha binyuranye, cyane mu ngabo (Disciplinary) cyangwa muri Leta, ubundi hakaba n’abatekereza ko ari impunzi kandi sitati y’ubuhunzi yararangiye.
Hari kandi n’abahejejweyo no kugirana ibibazo n’abantu ku giti cyabo bapfa imitungo, ubuhemu n’ibindi bidafite aho bihuriye na politiki. Abo bose kandi umunsi ku munsi leta ibahamagarira kwibuka ko ari Abanyarwanda kandi bafite uburenganzira busesuye bwo gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Abafite ibikorwa bikomeye bibateza imbere baguma mu mahanga, ariko ntibikuraho uburenganzira bafite ku gihugu cyabo. Hari kandi abana n’urubyiruko rukomoka kuri abo bose rukwiriye kubohoka ntiruheranwe n’amateka cyangwa ibyaha by’ababyeyi babo, bose ni abana b’u Rwanda.
Niba Twagiramungu avugira impunzi zo mu cyiciro cy’abakekwaho ibyaha cyangwa ababihamijwe n’inkiko, aho ho byaba byumvikana icyo agamije, ariko kuri ubu nta muntu n’umwe wavuga ko yahunze u Rwanda kubera impamvu runaka itari mu zavuzwe haruguru kuko Leta y’u Rwanda ihora ifunguye amarembo ku batahuka kuva mu 1994. Baba abahunze kuva muri za 1959 ndetse no muri 1994 na nyuma yaho nta n’umwe iheza. N’abahoze bagize Ex FAR, RDR, FDLR n’abandi baratahuka, ubutabera bwaba ntacyo bubabaza bakishyira bakizana, bagatunga bagatunganirwa.
Muri macye rero Twagiramungu aravugira baringa, nta mpunzi n’imwe ihari yahunze u Rwanda ku mpamvu ziturutse ku mutekano mucye kuko urahari, ubuyobozi n’iterambere bidaheza nibyo byimitswe, ukwishyira ukizana kurahari, uburezi bufunguriwe bose, kwivuza byageze kuri bose, Abanyarwanda bo kubihamya babibamo umunsi ku munsi barahari, barashima kandi bafite icyizere cy’ahazaza heza.
Impuhwe za Twagiramungu ni nk’iza bihehe
Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Guverinoma y’Inzibacyuho kuva 1994, natubwire impuhwe yaba yaragiriye izo mpunzi asabira imishyikirano mu 2016. Ndibuka muri 94 na 95 yanga ko ibiribwa UNHCR na PAM bavanaga i Dar es Salaam binyuzwa mu Rwanda ngo bijyanwe muri Zaire (DRC) agamije kwicisha inzara impunzi, iyo aba yarakundaga abo bahutu yiyita ko avugira, yari kuba yarakoze ibinyuranye n’ibyo. Nyamara Paul Kagame akiri Visi Perezida yahoraga avuga ko impunzi zidakwiye gukomeza kwicwa n’inzara ndetse n’indwara azisabira gutaha mu gihugu.
Keretse niba ubwonko bwe butakibuka kubera gusaza naho ubundi yakagombye kwibuka amagambo yabwiye impunzi zari i Muyinga mu Burundi mu 1995 zimaze kumusomera Memorandum y’ibyo zasabaga ngo zitahe. Yifashe ku gahanga ati “Yayayayaya, mwa bicanyi mwe muzi ko musetsa nta n’isoni mugira, mukwiriye gufungwa cyangwa mugahitamo kwangara mukazagwa ku gasi” abari bahari mubyibuke. Igihe cyose yaranzwe n’amagambo yo gutesha agaciro impunzi, agasuzuguro, kuzica intege, kuzicira imanza no kwerekana ko we ari intyoza n’igitangaza.
Erega ubucabiranya, amatiku n’amacenga bya Twagiramungu si ibya none !
Mbere ya 94, amashyaka yose Twagiramungu yagiye abamo yayatezagamo amatiku, akagonganisha bagenzi be. Hano mu Rwanda ku ruhande rwa RPF akababeshya ko ariwe gitangaza. Azwiho ibinyoma no kungonganisha abarwanashyaka b’amashyaka yabayemo.
Ajya gutangiza PDR Ihumure afatanyije na Dr Ntakirutimana na Rusesabagina, ajya gufatanya na RNC, ngo bahuze ingufu byose byagiye bishwanyagurika kubera yahoraga ashaka kuba ariweuyobora biturutse kuri ya kanseri n’ubundi yamwokamye.
Abo yafatanyije nabo bose bamwibuke, ngabo ba Rusesabagina yise Ababoyi n’Abateruzi b’Inkono, ngabo ba BM Habyarimana na ba Kayumba yabwiye ko nta jenerali ubaho atagira ingabo, ko nta jenerali ukangatira mu birometero birenga 10,000 yaratinye kuvugira mu mashyamba ya Congo hafi y’u Rwanda.
Twagiramungu akwiriye kubanza kwiyunga nawe ubwe, abo yahemukiye n’abo yirirwa ayobya kuko imikino ye na Politiki yo mu kirere byarashaje. Abanyarwada bakeneye abanyapolitiki bahamye [genuine politicians] kandi barahari, batari abo kubateranya no kuryoshya amagambo nk’ibyamuranze,yakagombye kwicara akirira ayo amaze gukusanya cyangwa agahitamo agafata inzira agataha i Kigali cyane ko nawe azi ko atari impunzi.
Hon.Gatabazi na Faustin Twagiramungu
Imishyikirano asaba n’ubundi yayibayemo, amacenga ye arazwi keretse niba yifuza ko habaho indi akazongera kuba Ministri w’Intebe, nasubize amerwe mu isaho.
Icyo nzi cyo ni uko abenshi bamaze kumumenya ariko kubakimwibeshyaho bibuke amashyaka yaciyemo ibice mu Rwanda, agahabwa Umwanya ukomeye yarangiza akananirwa imirimo yashinzwe mu Rwanda agafata iy’ikirere.
Twagiramungu nabanze yivuze kanseri y’amacakubiri y’amoko, ya Nduga Rukiga, y’abatutsi n’abahutu, y’abakwe b’i Gitarama ananibuke ko guhora yifuza kuba hejuru ya byose aribyo bizamusajisha nabi. Nareke guteza ubwega cyane ko Abanyarwanda ubu barasobanukiwe, mbeseburya si buno.
Twagiramungu sigaho wakoze uko ushoboye ngo wigire ijwi ry’abatavuga rumwen’ubutegetsi bw’u Rwanda [opposition] ariko byarakunaniye kandi n’abatekereza nkawe, bibuke ko buri munsi uko bwije n’uko bukeye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irushaho kugira imbaraga ahanini zishingiye ku guteza imbere ubukungu butajegajega, budaheza, yimakazaimyoborere myiza kandi iha amahirwe buri munyarwanda nta vangura iryo ariryo ryose. Ni nako kandi abiyita ko barwanya Leta bagenda babura impamvu n’aho bahera (no purpose no agenda)ku rundi ruhande icyizere abaturage bafitiye Ingabo zacu, Umukuru w’Igihugu bigakomeza kwiyongera.
Sinzi uzavura iyi ndwara ya Mzee Twagiramungu washatse gufatanya na RNC n’abandi bikananirana, washatse gufasha FDLR ubwo yasuraga Tanzania, wagiye kwa Nkurunziza nabyo ntibyagira icyo bigeraho ; ubu icyo asigaranye ni urusaku no guhangana nta mpamvu.