Inkuru y’urupfu rw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 rwamenyekanye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2016 ko yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.
Kigeli akaba yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Virginia,imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 24.
Amakuru twabwiwe n’umunyarwanda uba muri Canada, avuga ko Umwami Kigeli , yazize indwara y’impyiko yari amaze igihe kitari gito arwaye. Yagize ati : Kigeli yari arwaye impyiko, kandi yari afite na (hypertension) kuburyo abaganga bari baramutegetse gukora Sport kuko yari munini, arayikora aza kugabanuka, urupfu rwe rwatubabaje cyane kuko yahoraga yifuza gutaha.
Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.
Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.
Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23 kandi atarashaka kugeza n’uyu munsi.
Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld, ahunga atyo, yabanje kuba muri Kenya nyuma ajya kuba muri Amerika ariho aguye.
Ntiramenyekana niba Umwami Kigeli, azashyingurwa mu Rwanda nkuko Abanyarwanda baba hanze babyifuza, ubwo babwiraga Rushyashya ko na Musinga yaguye i Moba ariko aza gushyingurwa mu Rwanda, Rudahigwa yaguye Bujumbura nawe yashyinguwe mu Rwanda.
Umwami Kigeli RIP