• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

Ubwanditsi 18 Oct 2016 ITOHOZA

Inkuru y’urupfu rw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 rwamenyekanye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2016 ko yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Kigeli akaba yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Virginia,imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 24.

Amakuru twabwiwe n’umunyarwanda uba muri Canada, avuga ko Umwami Kigeli , yazize indwara y’impyiko yari amaze igihe kitari gito arwaye. Yagize ati : Kigeli yari arwaye impyiko, kandi yari afite na (hypertension) kuburyo abaganga bari baramutegetse gukora Sport kuko yari munini, arayikora aza kugabanuka, urupfu rwe rwatubabaje cyane kuko yahoraga yifuza gutaha.

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23 kandi atarashaka kugeza n’uyu munsi.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld, ahunga atyo, yabanje kuba muri Kenya nyuma ajya kuba muri Amerika ariho aguye.

Ntiramenyekana niba Umwami Kigeli, azashyingurwa mu Rwanda nkuko Abanyarwanda baba hanze babyifuza, ubwo babwiraga Rushyashya ko na Musinga yaguye i Moba ariko aza gushyingurwa mu Rwanda, Rudahigwa yaguye Bujumbura nawe yashyinguwe mu Rwanda.

-4392.jpg

-4393.jpg

-4394.jpg

Umwami Kigeli RIP

2016-10-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Aug 2016
People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Ubwanditsi 25 Dec 2019
Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika George W. Bush banditse ibarwa bihanganisha abakobwa ba Barack Obama

Ubwanditsi 13 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR  igeze mu marembera
Mu Rwanda

FDLR igeze mu marembera

Ubwanditsi 16 May 2016
Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?
IMIKINO

Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Impamvu Umuteruzi w’Amakarito y’’Ibirungo’ mu Ruganda  i Paris asha kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda
ITOHOZA

Impamvu Umuteruzi w’Amakarito y’’Ibirungo’ mu Ruganda i Paris asha kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru