Ubukangurambaga bwahariwe kwigisha abantu batandukanye kubahiriza amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo bwatangiwe mu karere ka Gicumbi , aho abanyeshuri bahawe ikiganiro ku mategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka ku wa 19 Ukwakira 2016 .
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ikaba ejo yaraganiriye n’abanyeshuri 363 bo mu Rwunge rw’amashuri Inyange Byumba(GS Inyange Byumba) hamwe n’abarimu babo ndetse n’abayobozi b’ishuri.
Uku kubahiriza amategeko y’umuhanda babyigishijwe na Inspector of Police(IP) Eugene Niyonzima ,akaba ahagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Gicumbi.
Yabwiye abo banyeshuri ati” iyo umuntu yambuka umuhanda areba impande zombi icyarimwe. Areba ibimenyetso (amatara aho ari) bitanga uburenganzira akabyubahiriza”. Nyuma yo kwigisha abanyeshuri ayo mategeko y’umuhanda, beretswe uko bakwambuka n’aho bambukira.
Yababwiye kujya bambukira mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.
IP Niyonzima yongeyeho ati,”Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu z’abakoresha umuhanda muri rusange. Ni yo mpanvu buri wese akwiye kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda kugirango yirinde gukora cyangwa guteza impanuka, kandi agatanga amakuru ku gihe y’umuntu uyarenzeho cyangwa ushaka kubikora.”
Yagize ati,” Impanuka zo mu muhanda zishobora rwose gukumirwa buri wese aramutse yubahirije amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda.”
Yababwiye kujya bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugirango bihagarare maze babone uko bambuka nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze, bityo bakabona kwambuka.
Yibukije abakoresha umuhanda muri rusange kujya bahamagara nomero za Polisi y’u Rwanda zitishyurwa mu gihe babonye uwishe amategeko y’umuhanda. Izo nimero akaba ari: 112 (Ubutabazi),113 (Impanuka zo mu muhanda) na 3511(Uhohotewe n’Umupolisi).
RNP