• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Ubwanditsi 22 Oct 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zagiranye inama ku itariki ya 20 uku kwezi bemeranya gukomeza kurushaho ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga

Iyi nama yabereye mu karere ka Mbarara ko mu Burengerazuba bwa Uganda ikaba yarayobowe n’abayobozi ba Polisi z’ibihugu; uwa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K. Gasana n’uwa Polisi ya Uganda Gen.Kale Kayihura; ndetse yitabirwa n’abapolisi bakuru bo ku rwego rwa ofisiye b’impande zombi.

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagarutse ku kamaro k’ubufatanye bwo ku rwego rwo hejuru mu kubungabunga umutekano n’ituze mu bice by’umuhora wa ruguru no ku mipaka y’ibihugu byombi.

Inama kandi yanaganiriye no ku ngamba zo kurwanya ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka cyane cyane iterabwoba, ibiyobyabwenge , icuruzwa ry’abantu, gutahura no gufata abanyabyaha no kubohereza mu gihugu bakoreyemo ibyaha.

Abitabiriye iyi nama kandi bemeranyije kandi ubufatanye mu mahugurwa, kungurana ubumenyi n’ubunararibonye, ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibiza, gufatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga bw’abaturage baturiye imipaka mu gukumira ibyaha.

Iyi nama ije ikurikira iyari yahuje n’ubundi impande zombi, yabereye I Kigali mu Rwanda tariki ya 17 Gashyantare 2015.

Muri iyi nama, IGP Gasana yavuze ko hakenewe kongera gusuzuma icyakorwa mu kurwanya ibitera umutekano muke ku isi, bikaba ari nabyo mbogamizi y’umutekano w’abaturage n’iterambere ry’ibihugu.

Avuga ku kamaro k’ubufatanye hagati y’impande zombi, IGP Gasana yavuze ku mupaka uhuriweho n’impande zombi witwa “Mirama Hills One Border Post” nk’ikimenyetso cy’ibyo ubu bufatanye bushobora kugeraho cyane cyane mu gucunga umutekano w’umupaka.

Yashimangiye ko intego nyamukuru y’ubu bufatanye ari ugushakira hamwe umutekano ndetse no gushyiraho umwuka utuma ubucuruzi bukomera.

IGP Gasana yakomeje ashima ibyagezweho kugeza ubu nyuma y’ibyumvikanyweho n’impande zombi bikomeje gushyiraho ibigenderwaho kugirango ubu bufatanye bugirire akamaro abatuye mu Rwanda na Uganda ndetse n’abandi bakoresha umuhora wa ruguru.

Inama yashimye kandi ibyiza byazanywe n’ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zose harimo guhererekanya amakuru ku banyabyaha byanagize akamaro kanini mu kuburizamo ibyaha birimo ubujura bw’ibinyabiziga, ibiyobyabwenge ; gufata no guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha bahungira muri kimwe muri ibi bihugu.

Inama yashimye kandi ubufatanye bukomeje mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bikomeye cyane cyane icuruzwa ry’abantu, iterabwoba, ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga n’ibindi.

Kugera kuri ibi ariko, inama yumvikanye ko hakongerwa amahugurwa, imyitozo ihuriweho na Polisi zombi ndetse no kwiganana ibyiza.

-4452.jpg

Ku ruhande rwe, Gen Kayihura yavuze ko iri huriro rituma habaho urubuga rw’iterambere rirambye ku bihugu byombi nkuko binari muri gahunda z’ibi bihugu.

Ubufatanye ku rwego rw’ibihugu bibiri, urw’akarere cyangwa mpuzamahanga ni bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo gushaka amahoro n’umutekano mu Rwanda, mu karere no mu isi muri rusange

RNP

2016-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 03 Aug 2019
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa

Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa

Ubwanditsi 30 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi
Amakuru

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Ubwanditsi 27 Nov 2021
Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye
Amakuru

Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 18 Aug 2020
U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

Ubwanditsi 16 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru