• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we
Dr Ignatius Chombo, wari Minisitiri w’imari muri Zimbawe.

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Ubwanditsi 17 Nov 2017 Mu Mahanga

Dr Ignatius Chombo, wari Minisitiri w’imari muri Zimbawe ndetse akaba yari n’inshuti ya hafi cyane y’Umugore wa Perezida Robert Mugabe, biravugwa ko umurinzi we yishwe n’igisirikare ndetse cyatwaye nabi uyu Minisitiri ejo ahagana saa saba z’igicamunsi. Ibi byose ngo bikaba biri mu mugambi igisirikare cyatangarije kuri televiziyo y’igihugu wo gufata no guhana abayobozi bose bihishe inyuma ya Perezida Mugabe bagasahura umutungo w’iki gihugu.

Abandi barwanashyaka ZANU PF biganjemo urubyiruko na Kudzai Chipanga‚ uyobora urubyiruko muri iri shyaka bari mu maboko y’igisirikare cya Zimbabwe nyuma yo gushaka kwigaragambya bamagana umugambi w’igisirikare cya Zimbabwe wo guhirika ku butegetsi Robert Mugabe.

Kuwa Gatatu imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Harare ari nawo murwa mukuru w’iki gihugu yari yagoswe n’abasirikare harimo nk’umuhanda ujya ku nteko Ishinga Amategeko. Umuvugizi w’Igisirikare akaba yarabwiye itangazamakuru ko impamvu bafunze umuhanda ari ukugirango bashakishe abanyabyaha.

Kugeza ubu Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo akaba ari nawe uyobora Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (Southern African Development Community- SADAC) yavuze ko arohereza itsinda ry’abayobozi muri Angola na Zimbabwe rikajya kwiga ku buryo bwo guhuza impande zombi hagamije gukemura ibi bibazo biri muri Zimbabwe.

Amafoto yafashwe n’ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe agaragaza urugo rw’uyu mu Minisitiri rwuzuyemo amasasu yarashwe ku muryango ndetse n’imbere mu nzu bikaba byanavuzwe ko umurinzi we yamaze kwicwa aho hakekwako ari igisirikare cya Zimbabwe cyamurashe.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo bwemezaga ko Jacob Zuma yavuganye na Robert Mugabe ku murongo wa Telefone ndetse ngo uyu mukambwe amerewe neza iwe mu rugo kandi acungiwe umutekano nta kindi kibazo afite .

Emmerson Mnangagwa, wahoze ari Visi Perezida w’iki gihugu ndetse akaza kwirukanwa na Perezida Mugabe ari nayo ntandaro y’izi mvururu ziri muri Zimbabwe muri iyi minsi. Mu gitondo cyo kuwa Kane yatambukije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko ategereje icyo abagize Inteko Ishinga Amategeko baza kwanzura ubundi nawe kuri uyu wa  17 Ugushyingo akageza ijambo ku baturage nka Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu. 

Kugeza ubu ibintu byahinduye isura kuko nyuma yo gufungirwa mu rugo rwe n’igisirikare, Perezida  Robert Mugabe, yongeye kugaragara mu ruhame mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri mu gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Harare.

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU

Ubwanditsi 10 Apr 2016
Police Handball Club yatsinze ES Urumuri

Police Handball Club yatsinze ES Urumuri

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 13 Sep 2021
Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Abapolisi barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Ubwanditsi 11 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro
Amakuru

U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco
IMIKINO

Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco

Ubwanditsi 11 Mar 2016
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Ubwanditsi 05 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru