Umwami Mohammed VI wa Maroc yerekeje muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, igihugu yagezemo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016.
Ni uruzinduko rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubutwererane mu nzego zinyuranye hagati y’u Rwanda n’ubwami bwa Maroc, arimo 19 yashyizweho umukono kuwa Gatatu tariki 19 Ukwakira, arebana n’ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye hagati yabyo, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate n’izo kuva mu gihugu bajya mu kindi n’andi.
Hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi kuwa 20 Ukwakira 2016, kuwa 21 Ukwakira hasinywa amasezerano hagati y’Umuryango Imbuto Foundation n’Umuryango w’Umwami Mohammed VI wa Maroc ugamije iterambere rirambye, azareba iterambere ry’inzego z’ ubuzima uburezi, ubukungu n’iterambere ry’urubyiruko n’abagore.
Harimo aho banki ya Attijariwafa yemerewe kuba umunyamigabane w’ibanze muri Cogebanque, Uruganda rukora imiti rwo muri Maroc, Cooper Pharma ruzubaka ishami ryarwo mu Rwanda; ubufatanye bwa Banki itsura amajyambere y’u Rwanda, BRD, na Sosiyete yo muri Maroc, Palmeraie Development Group mu kubaka inzu 5000 ziciriritse zo guturamo, byose bikuzuzwa n’uko Maroc yafunguye Ambasade mu Rwanda.
Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye intambwe yatewe mu butwererane bw’ibihugu byombi (Ifoto/Village Urugwiro)
Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane (Ifoto/Village Urugwiro)
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Observateur du Maroc & d’Afrique, Perezida Kagame yavuze ko uru ruzinduko ari ingenzi cyane ku Rwanda.
Ati ‘‘Kubera uru ruzinduko, twazamuye cyane umubano wacu na Maroc kandi turashaka kugera kure. Hari n’ibindi bihugu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe byifuza kunyura muri iyi nzira. Umubano wacu tugomba kuwongerera imbaraga ariko bikajyana n’icyo ubyara haba mu ishoramari, ibikorwa remezo, umuco, amacumbi na serivisi z’imari.’’
Hari byinshi byitezwe no muri Tanzania
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane na Afurika y’Uburasirazuba, Dr Augustine Mahiga, muri iki cyumweru yatangaje ko Umwami Mohammed VI aragera muri Tanzania aherekejwe n’itsinda ry’abantu basaga 150, barimo abayobozi muri guverinoma, abacuruzi na bamwe mu bagize umuryango we.
Ati “Ni ubwa mbere Tanzania igiye kwakira umwami uturutse mu kindi gihugu. Bityo rero ruzaba ari uruzinduko rufite indi sura.’’
Biteganyijwe ko hasinywa amasezerano 18 mu nzego zitandukanye, imbere y’Umwami Mohammed VI na Perezida wa Tanzania, Dr. John Magufuli.
Uretse ibiganiro na Perezida Dr Magufuli, umwami wa Maroc azanabonana na Perezida wa Zanzibar, Ali Mohamed Shein, nk’amahirwe yo gukomeza gutsura umubano n’ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba, urugendo azakomereza muri Ethiopie.
Mohammed VI ari muri izi ngendo nyuma y’igihe gito Maroc isabye gusubira mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe byitezwe ko muri Mutarama abakuru b’ibihugu bazahurira i Addis Ababa muri Ethiopia.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe Umwami Mohammed VI wa Maroc yaherekejwe na Perezida Paul Kagame