• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Editorial 23 Oct 2016 Mu Mahanga

Ikipe ya Police FC ibashije gutsinda Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona, umukino wabereye kuri stade ya Kicukiro urangira Police itsinze ibitego bibiri kuri kimwe ibitego byose byatsinzwe na rutahizamu Usengimana Danny.

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ku munota wa 11 w’umukino ku mupira mwiza yahawe na Mushimiyimana Muhamed nuko rutahizamu Usengimana Danny ntiyazuyaza ahita anyeganyeza inshundura z’umuzamu Olivier Kwizera.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ku ruhande rwa police abakinnyi bo hagati bakaba ibamba cyane Neza Anderson wigaragaje muri uyu mukino aho yagiye acyiza izamu kenshi, ku ikosa rya myugariro Fabrice Twagizimana ryatumye Bugesera ibona penaliti yinjizwa neza igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije.

Igice cya kabiri abasore b’umutoza Seninga Innocent batangiye neza basatira izamu ariko bagahusha, ku munota wa 15 gusa w’igice cya kabiri rutahizamu Danny Usengimana yanikiriye myugariro ba Bugesera umupira awerekeza mu rushundura umukino urangira utyo.

Nyuma y’umukino abasore ba Police FC ubona ko itsinzi bari bayikumbuye cyane bagereye umutoza baramusimbiza mu kirere ibi byerekanaga umwuka mwiza uri mu ikipe.

Umutoza uyu munsi wahinduye ikipe cyane kuko abakinnyi benshi b’inkingi za mwamba babanje ku gatebe aha twavuga nka Songa Isaie, Eric Ngendahimana ndetse na Celestin Ndayishimiye ibi umutoza yabikoze mu rwego rwo kwereka abakinnyi ko batagomba kwirara.

Seninga Innocent yagize ati” mu mukino ubanza hari abakinnyi batitwaye neza ubona bakina nk’abatabishaka uyu munsi rero nabihinduye kugira ngo mbereke ko bagomba kwisubiraho byakunze turanatsinze”

-4462.jpg

Ikipe ya Police FC

Seninga yongeyeho ku ubu ikipe yose ifite akanyamuneza kandi abakinnyi bashyira hamwe kugira ngo babashe kwitwara neza kuko ariyo ntego nyamukuru yabo, ku munsi wa gatatu wa shampiyona Police FC izerekeza i Huye aho izaba igiye gucakirana n’amagaju.

RNP

2016-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Editorial 20 May 2019
Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda

Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda

Editorial 14 Dec 2016
Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda

Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda

Editorial 25 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Editorial 27 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sunrise FC, Rwamagana City, Vision FC na Interforce zo mu kiciro cya kabiri zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 bahatanira gukina ikiciro cya mbere 2022-2023
Amakuru

Sunrise FC, Rwamagana City, Vision FC na Interforce zo mu kiciro cya kabiri zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 bahatanira gukina ikiciro cya mbere 2022-2023

Editorial 09 Jun 2022
Ubushakashatsi : Umutekano n’Ituze Rusange ku manota ari hejuru ya 80% -RGB
Mu Mahanga

Ubushakashatsi : Umutekano n’Ituze Rusange ku manota ari hejuru ya 80% -RGB

Editorial 31 Jan 2017
Kuki urupfu rwa Juvenal Habyarimana rugumya kuriza Abafransa- Isesengura rya  Ntarugera Deo Koya
ITOHOZA

Kuki urupfu rwa Juvenal Habyarimana rugumya kuriza Abafransa- Isesengura rya Ntarugera Deo Koya

Editorial 01 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru