Umugabo witwa Niyitegeka Saidi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica atwitse mushiki we witwa Itangishaka Monique aho binavugwa ko bari barabyaranye.
Ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016, ni bwo Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko ashobora kuba ariwe watwitse inzu iherereye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo aho Itangishaka Monique bivugwa ko ari mushiki we basangiye se yari atuye.
Iyo nzu Itangishaka yari atuyemo yahiye saa cyenda n’igice z’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2016.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Hitayezu Emmanuel yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo Niyitegeka Saidi yatawe muri yombi aho acyekwaho gutwika inzu yari ituwemo n’umugore babyaranye.
Spt Hitayezu Emmanuel
Yagize ati “ Tukimara kumenya ko hari inzu yahiye byabaye ngombwa Polisi ihita ijyayo isanga koko yahiye, ariko noneho duhabwa amakuru y’uko harimo abantu babiri barimo Itangishaka n’umukozi we ku buryo ako kanya byadusabye guhita tujya kuri CHUK aho barwariye dusanga bamerewe nabi.”
Gusa Itangishaka yaguye mu bitaro bya CHUK ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri ndetse n’umukozi we akaba ariho arwariye bikomeye.
Spt Hitayezu yongeyeho ko polisi yahise itangira iperereza ita muri yombi Niyitegeka Saidi bitewe n’amakuru atandukanye yari yahawe agaragaza ko ariwe ushobora kuba yaratwitse iriya nzu.
Yanemeje amakuru avuga ko Itangishaka yari yarabyaranye na Niyitegeka agira ati “Nibyo bivugwa ko babyaranye umwana ariko icyo gihe inzu ishya uwo mwana ntiyari ahari.”
Niyitegeka Saidi aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Itangishaka Monique RIP