Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana, kuwa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016.
Itangazo ry’iyo Komisiyo rivuga ko yashingiye ku ngingo ya 78 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, no ku ngingo ya 106 y’Itegeko nimero 27/2010 ryo kuwa 19/6/2010 rigenga amatora, nkuko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu.
Iyi Komisiyo ivuga ko nyuma yo kubisabwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, yasimbuje Depite Nyandwi witabye Imana, Depite Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Depite Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riteganya ko iyo ‘Umudepite atakaje cyangwa akuwe ku murimo we w’ubudepite, umwanya we uhabwa ukurikiraho kuri lisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirenze umwaka umwe’.
Abatowe bitanyuze mu buryo bw’amalisiti iyo batakaje cyangwa bakuwe ku murimo w’ubudepite, amatora asubirwamo.
Ibi bisobanuye ko Depite Nyirasafari, Mureshyankwano na Nyandwi bakomoka mu ishyaka FPR-Inkotanyi, harebwe abakurikiyeho kuri lisiti batoreweho bakarangiza manda yabo yaburaga imyaka ibiri.
Byatumye bariya badepite basimburwa na Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elisabeth na Bitunguramye Diogene, bari babakurikiye kuri lisiti y’itora ya 2013.
Hon.Nyandwi ashyingurwa mu cyubahiro