Police FC ku munsi wa gatatu wa shampiyona yitwaye neza ibasha gutsindira Amagaju ku kibuga cyayo i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, umukino warangiye Amagaju atabashije kureba mu izamu ari ibitego bibiri bya Police FC kubusa.
Ku munota wa 35 gusa rutahizamu Mico Justin wavuye muri AS Kigali nyuma yo gucenga ba myugariro b’ikipe y’Amagaju yafunguye amazamu , Police FC yakomeje gusatira cyane ihusha uburyo bwabazwe ariko igice cya mbere kirangira gutyo.
Igice cya kabiri Police FC yigaragaje cyane mu mukino wose yatangiranye imbaraga bituma ku munota wa 14 w’igice cya kabiri rutahizamu Imurora Japhet atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza wari uvuye muri koruneri itewe na myugariro Muvandimwe JMV.
Uyu mukino warangiye ari ibitego bibiri ku busa ibi byatumye Police FC izamukaho imyanya itanu yose ku rutonde rwa shampiyona iva ku mwanya wa 12 ihagarara ku mwanya wa karindwi n’amanota atandatu ikurikira amakipe nka Sunrise, APR FC, Rayon Sports, Etincelles, Musanze na Kirehe.
Nyuma y’umukino umuvugizi wa Police FC Chief Inspector of Police (CIP) Jean de Dieu Mayira yatangaje ko kugeza ubu umwuka ari mwiza mu ikipe kandi ko abakinnyi biteguye gukora ibishoboka byose bagaharanira kwitwara neza muri shampiyona.
CIP Mayira yagize ati” uyu ni umukino wa gatatu wa shampiyona kandi inzira iracyari ndende, icyo dukeneye ni ugushyira hamwe kandi abakinnyi bakiyumvamo ubushobozi bwo gutsinda, imikino yose bakayifata kimwe kuko muri ruhago nta kipe y’akana ibaho cyane iyo ufite intego yo gutsinda”
Ku munsi wa kane wa shampiyona Police FC izakira ikipe ya Gicumbi, umukino uzaba kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Ugushyingo ku kibuga cya Kicukiro nyuma ikazacakirana na Mukura VS taliki ya 19 Ugushyingo i Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Police FC