• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Police FC yazamutseho imyanya 5 nyuma yo gutsinda Amagaju iwayo

Police FC yazamutseho imyanya 5 nyuma yo gutsinda Amagaju iwayo

Editorial 31 Oct 2016 IMIKINO

Police FC ku munsi wa gatatu wa shampiyona yitwaye neza ibasha gutsindira Amagaju ku kibuga cyayo i Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, umukino warangiye Amagaju atabashije kureba mu izamu ari ibitego bibiri bya Police FC kubusa.

Ku munota wa 35 gusa rutahizamu Mico Justin wavuye muri AS Kigali nyuma yo gucenga ba myugariro b’ikipe y’Amagaju yafunguye amazamu , Police FC yakomeje gusatira cyane ihusha uburyo bwabazwe ariko igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya kabiri Police FC yigaragaje cyane mu mukino wose yatangiranye imbaraga bituma ku munota wa 14 w’igice cya kabiri rutahizamu Imurora Japhet atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza wari uvuye muri koruneri itewe na myugariro Muvandimwe JMV.

Uyu mukino warangiye ari ibitego bibiri ku busa ibi byatumye Police FC izamukaho imyanya itanu yose ku rutonde rwa shampiyona iva ku mwanya wa 12 ihagarara ku mwanya wa karindwi n’amanota atandatu ikurikira amakipe nka Sunrise, APR FC, Rayon Sports, Etincelles, Musanze na Kirehe.

Nyuma y’umukino umuvugizi wa Police FC Chief Inspector of Police (CIP) Jean de Dieu Mayira yatangaje ko kugeza ubu umwuka ari mwiza mu ikipe kandi ko abakinnyi biteguye gukora ibishoboka byose bagaharanira kwitwara neza muri shampiyona.

CIP Mayira yagize ati” uyu ni umukino wa gatatu wa shampiyona kandi inzira iracyari ndende, icyo dukeneye ni ugushyira hamwe kandi abakinnyi bakiyumvamo ubushobozi bwo gutsinda, imikino yose bakayifata kimwe kuko muri ruhago nta kipe y’akana ibaho cyane iyo ufite intego yo gutsinda”

Ku munsi wa kane wa shampiyona Police FC izakira ikipe ya Gicumbi, umukino uzaba kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Ugushyingo ku kibuga cya Kicukiro nyuma ikazacakirana na Mukura VS taliki ya 19 Ugushyingo i Huye mu ntara y’Amajyepfo.

-4536.jpg

Police FC

2016-10-31
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Editorial 13 Jan 2019
7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène

7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène

Editorial 18 Dec 2024
Usengimana Dany yatandukanye na Police FC, Manzi Thierry na Usengimana Faustin bahinduye amakipe

Usengimana Dany yatandukanye na Police FC, Manzi Thierry na Usengimana Faustin bahinduye amakipe

Editorial 22 Jul 2023
U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

Editorial 07 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana
POLITIKI

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Editorial 06 Nov 2017
2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA )  I Nairobi-Kenya
ITOHOZA

2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA ) I Nairobi-Kenya

Editorial 03 Jan 2017
Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside
ITOHOZA

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Editorial 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru