• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari

Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari

Editorial 02 Nov 2016 ITOHOZA

Mu kiganiro Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe James aherutse guha urubyiriko rw’abasore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yabasangije urugendo rwe kugeza yinjiye mu ngabo zabohoye igihugu.

Gen Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko amateka mabi banyuzemo ndetse n’ubuzima bugoye bahura na bwo bikwiye kubatera umujinya ariko ubaganisha ku gukora bashaka gutera imbere aho guheranwa na byo.

Kabarebe yavuze ko yagiye mu gisirikare nyuma yo guhura n’ibyago bikomeye Abanyarwanda bameneshwaga n’ubutegetsi bwa Uganda.

Yagize ati “Ntabwo nagiye mu gisirikare kuvuga ngo ngiye kubohora u Rwanda, ntabwo nahereye mu gisirikare cy’Inkotanyi, nahereye mu gisirikare cya Uganda, ntabwo nari nzi ko mu buzima bwanjye nzigera mba umusirikare kuko ikintu nangaga kibaho ku Isi, nangaga ikintu cyitwa umusirikare, numvaga nk’Imana imbajije ngo ni iki ushaka nagukorera navuga ngo ica abasirikare bose! Kubera ko aho twabaga twabanaga n’abasirikare babi cyane.”

Yakomeje avuga ko aba basirikare bangaga abantu ariko byagera ku Munyarwanda bakamwanga urunuka.

Umunsi umwe arimo ajya ku ishuri ngo yageze ahantu ahasanga abasirikare bakina amakarita bakimubona bahita babireka batangira kumwigiraho kurasa ariko kubera intera yari aho yanyuraga n’aho bari ku bw’amahirwe ntibamuhamya.

Mu mwaka wa 1982 ubwo Leta ya Uganda yirukanaga Abanyarwanda bari biganjemo aborozi b’inka, yari ari mu biruhuko.

Ngo bamwe biganjemo ababyeyi barabapakiye babageza ku mupaka, abandi na we yarimo bakora urugendo rw’iminsi 21 bashoreye inka.

Gen Kabarebe yagize ati “Ubwo njyewe numvaga kuza mu Rwanda ari ibintu byiza, naravugaga nti ‘ese ubu baraduhimye! Turi abanyarwanda batwirukanye badusubiza mu Rwanda reka twitahire’. Ubwo ababyeyi bacu ntabwo tuzi iyo bagiye kuko twatandukanye na bo twe tuguma dushoreye inka. Iwacu gusa twari dufite inka 200 ariko ku mupaka twahagejeje nka 60.

Nyuma y’iminsi 21 tuba twituye ku mupaka w’u Rwanda, hari akagezi kitwa Umuyanja gatandukanya Uganda n’u Rwanda harimo amazi make, ubwo ariko mu nzira tuba tuje dutoragura utundi twana tw’utunyarwanda twatakaye, tugeze aho ku muyanja dutangiye kwambuka u Rwanda turarubona ari rwiza cyane turishima tuti ‘abatwirukanaga turabacitse’.”

Avuga ko muri iyi minsi yose bagendaga barwana n’abantu bameze nk’interahamwe, kuba bari bageze ku mupaka ngo bakaba barumvaga barokotse.

Bakigera mu mazi y’umuyanja n’inka ngo bagiye kubona babona imodoka yo mu bwoko bwa ‘Jeep’ ije ibasanga ituruka Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, aha ngo akaba ari bwo bwa mbere yari abonye umusirikare w’u Rwanda.

Ativ“Umusirikare araje, ati ‘muri kuva hehe? Musubireyo n’ibyo bika byanyu ntaho byakwirwa muri uru Rwanda!’ Turinginga tuti ‘baratwica’ kandi koko barababonaga badukurikiye, baranga…noneho umusirikare niba yari kaporari niba yari iki areba akana gato cyane, ati ‘ni ko sha ubundi mu Rwanda mwahunze iki’? Akana ntikadukozeho! kati ‘Twahunze abahutu!’.”

Aba basirikare bacyumva uyu mwana ngo barasetse cyane bakajya bamusubirishamo, hanyuma ngo bahita bababwira bati “Ba sha abo mwahunze barahari ntaho bagiye, bati ‘murabona ko u Bugande burabanze, n’u Rwanda rurabanga ni ukuvuga ko n’Imana ibanga’, bati ‘rero nta handi mwajya mwigumire muri ayo mazi, ntimwibeshye ngo muvemo!’.”

Kuva saa yine z’igitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bari mu mazi n’inka kuko ntibashoboraga gusubira inyuma cyangwa ngo bakomeze bajya mu Rwanda kuko bari bategetswe kutarenga aho.

Kabarebe ati “Ayo masaha namaze mu Muyanja ni yo yatumye njya mu gisirikare, uwo munsi ni bwo natekereje ndavuga nti ‘nta kundi, nta yandi mahitamo umuntu afite!’.”

Uburyo yarwanye n’intare

Bumaze kwira ngo kaporali watanze amabwiriza amaze kugenda bigiriye inama yo gushorera inka bakambuka ariko berekeza iya pariki.

Ubwo saa sita z’ijoro bageze muri pariki bahise bacana umuriro bararyama.

Hashize akanya gato yahise yumva intare yivuga, ngo akaba yarajyaga yumva bavuga ko iyo intare yivuze iba ikugezeho mu minota mike.

Mu kanya gato yahise yumva intare iteruye inka irimo inywa amaraso “ubwo haba hajeho intambara, iya kaporali irarangiye haje intambara y’intare, nari ntararwana n’intare mu buzima ariko najyaga numva bavuga ngo iyo urwana n’intare ikaza igusanga ugatera intambwe uhunga iragufata. Kandi ubwo mu Mutara kera sogokuru ubyara data intare yari yarahamwiciye, ndavuga nti ‘iyi ntare yishe sogokuru ntabwo iri bunyicire hano’. Mfata inkoni ndwana n’intare, ifata inyama zose z’inka ifata ibyatsi ibinkubita mu maso irasimbuka kumfata ndayikubita inkoni, igasimbuka ngo ifate ku ijosi nkayihindukirana nkayikubita, abana ndabatinyura turwana n’intare burinda bucya, mu gitondo irambuka iragenda’.”

Muri icyo gitondo bahise berekeza ahitwa i Mahega mu Mutara, hakaba ngo ariho hari hashyizwe inka zose zakuwe Uganda zarahapfiriye.

Basanze inka zarapfiriye muri iki gishanga batangiye gushakisha aho ababyeyi babo bajyanwe baza kubasanga mu nkambi y’ahitwa i Kanyinya.

-4539.jpg

Gen. James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu

Bakigerayo basanze amakamyo abiri yuzuye intumbi zabaga zazize macinya, inzara. Kuko hari haratanzwe amabwiriza ko nta biryo bigomba kuhagera ahita afatwa mu bagombaga kujya gushyingura abo bantu.

Amaze gusanga bose bafashwe na macinya ni bwo yahise afata inzira ya pariki asubira Uganda, aho yagiye Kampala hejuru y’inka mu ikamyo aho yakomerejeho ashakisha uko yinjira mu gisirikari cya Museveni.

Yakomeje agira ati“noneho rero intambara ya Uganda tuyirangije, nibwo haje intambara yo kubohora u Rwanda, bavuze intambara yo kubohora u Rwanda mbyumvise nti wa muvunamuheto kaporari! Nti nzashaka kaporari ariko naramubuze, n’ubwo ntibukaga n’isura ye! ”

Source : Izuba rirashe

2016-11-02
Editorial

IZINDI NKURU

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

Editorial 13 Apr 2017
Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Perezida Museveni ,Gen.Kayumba na Kabila nyirabayazana w’Intambara ivugwa hagati ya Uganda n’uRwanda na DR .Congo harimo n’Abafaransa

Editorial 17 Nov 2017
Abarwanyi 5 ba M23 bafashwe bagiye kwinjira mu Rwanda

Abarwanyi 5 ba M23 bafashwe bagiye kwinjira mu Rwanda

Editorial 01 Jul 2017
Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Editorial 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo
INKURU NYAMUKURU

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Editorial 22 Feb 2018
Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma
Mu Mahanga

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Editorial 05 May 2018
U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru