Mu kiganiro Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe James aherutse guha urubyiriko rw’abasore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yabasangije urugendo rwe kugeza yinjiye mu ngabo zabohoye igihugu.
Gen Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko amateka mabi banyuzemo ndetse n’ubuzima bugoye bahura na bwo bikwiye kubatera umujinya ariko ubaganisha ku gukora bashaka gutera imbere aho guheranwa na byo.
Kabarebe yavuze ko yagiye mu gisirikare nyuma yo guhura n’ibyago bikomeye Abanyarwanda bameneshwaga n’ubutegetsi bwa Uganda.
Yagize ati “Ntabwo nagiye mu gisirikare kuvuga ngo ngiye kubohora u Rwanda, ntabwo nahereye mu gisirikare cy’Inkotanyi, nahereye mu gisirikare cya Uganda, ntabwo nari nzi ko mu buzima bwanjye nzigera mba umusirikare kuko ikintu nangaga kibaho ku Isi, nangaga ikintu cyitwa umusirikare, numvaga nk’Imana imbajije ngo ni iki ushaka nagukorera navuga ngo ica abasirikare bose! Kubera ko aho twabaga twabanaga n’abasirikare babi cyane.”
Yakomeje avuga ko aba basirikare bangaga abantu ariko byagera ku Munyarwanda bakamwanga urunuka.
Umunsi umwe arimo ajya ku ishuri ngo yageze ahantu ahasanga abasirikare bakina amakarita bakimubona bahita babireka batangira kumwigiraho kurasa ariko kubera intera yari aho yanyuraga n’aho bari ku bw’amahirwe ntibamuhamya.
Mu mwaka wa 1982 ubwo Leta ya Uganda yirukanaga Abanyarwanda bari biganjemo aborozi b’inka, yari ari mu biruhuko.
Ngo bamwe biganjemo ababyeyi barabapakiye babageza ku mupaka, abandi na we yarimo bakora urugendo rw’iminsi 21 bashoreye inka.
Gen Kabarebe yagize ati “Ubwo njyewe numvaga kuza mu Rwanda ari ibintu byiza, naravugaga nti ‘ese ubu baraduhimye! Turi abanyarwanda batwirukanye badusubiza mu Rwanda reka twitahire’. Ubwo ababyeyi bacu ntabwo tuzi iyo bagiye kuko twatandukanye na bo twe tuguma dushoreye inka. Iwacu gusa twari dufite inka 200 ariko ku mupaka twahagejeje nka 60.
Nyuma y’iminsi 21 tuba twituye ku mupaka w’u Rwanda, hari akagezi kitwa Umuyanja gatandukanya Uganda n’u Rwanda harimo amazi make, ubwo ariko mu nzira tuba tuje dutoragura utundi twana tw’utunyarwanda twatakaye, tugeze aho ku muyanja dutangiye kwambuka u Rwanda turarubona ari rwiza cyane turishima tuti ‘abatwirukanaga turabacitse’.”
Avuga ko muri iyi minsi yose bagendaga barwana n’abantu bameze nk’interahamwe, kuba bari bageze ku mupaka ngo bakaba barumvaga barokotse.
Bakigera mu mazi y’umuyanja n’inka ngo bagiye kubona babona imodoka yo mu bwoko bwa ‘Jeep’ ije ibasanga ituruka Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, aha ngo akaba ari bwo bwa mbere yari abonye umusirikare w’u Rwanda.
Ativ“Umusirikare araje, ati ‘muri kuva hehe? Musubireyo n’ibyo bika byanyu ntaho byakwirwa muri uru Rwanda!’ Turinginga tuti ‘baratwica’ kandi koko barababonaga badukurikiye, baranga…noneho umusirikare niba yari kaporari niba yari iki areba akana gato cyane, ati ‘ni ko sha ubundi mu Rwanda mwahunze iki’? Akana ntikadukozeho! kati ‘Twahunze abahutu!’.”
Aba basirikare bacyumva uyu mwana ngo barasetse cyane bakajya bamusubirishamo, hanyuma ngo bahita bababwira bati “Ba sha abo mwahunze barahari ntaho bagiye, bati ‘murabona ko u Bugande burabanze, n’u Rwanda rurabanga ni ukuvuga ko n’Imana ibanga’, bati ‘rero nta handi mwajya mwigumire muri ayo mazi, ntimwibeshye ngo muvemo!’.”
Kuva saa yine z’igitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bari mu mazi n’inka kuko ntibashoboraga gusubira inyuma cyangwa ngo bakomeze bajya mu Rwanda kuko bari bategetswe kutarenga aho.
Kabarebe ati “Ayo masaha namaze mu Muyanja ni yo yatumye njya mu gisirikare, uwo munsi ni bwo natekereje ndavuga nti ‘nta kundi, nta yandi mahitamo umuntu afite!’.”
Uburyo yarwanye n’intare
Bumaze kwira ngo kaporali watanze amabwiriza amaze kugenda bigiriye inama yo gushorera inka bakambuka ariko berekeza iya pariki.
Ubwo saa sita z’ijoro bageze muri pariki bahise bacana umuriro bararyama.
Hashize akanya gato yahise yumva intare yivuga, ngo akaba yarajyaga yumva bavuga ko iyo intare yivuze iba ikugezeho mu minota mike.
Mu kanya gato yahise yumva intare iteruye inka irimo inywa amaraso “ubwo haba hajeho intambara, iya kaporali irarangiye haje intambara y’intare, nari ntararwana n’intare mu buzima ariko najyaga numva bavuga ngo iyo urwana n’intare ikaza igusanga ugatera intambwe uhunga iragufata. Kandi ubwo mu Mutara kera sogokuru ubyara data intare yari yarahamwiciye, ndavuga nti ‘iyi ntare yishe sogokuru ntabwo iri bunyicire hano’. Mfata inkoni ndwana n’intare, ifata inyama zose z’inka ifata ibyatsi ibinkubita mu maso irasimbuka kumfata ndayikubita inkoni, igasimbuka ngo ifate ku ijosi nkayihindukirana nkayikubita, abana ndabatinyura turwana n’intare burinda bucya, mu gitondo irambuka iragenda’.”
Muri icyo gitondo bahise berekeza ahitwa i Mahega mu Mutara, hakaba ngo ariho hari hashyizwe inka zose zakuwe Uganda zarahapfiriye.
Basanze inka zarapfiriye muri iki gishanga batangiye gushakisha aho ababyeyi babo bajyanwe baza kubasanga mu nkambi y’ahitwa i Kanyinya.
Gen. James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu
Bakigerayo basanze amakamyo abiri yuzuye intumbi zabaga zazize macinya, inzara. Kuko hari haratanzwe amabwiriza ko nta biryo bigomba kuhagera ahita afatwa mu bagombaga kujya gushyingura abo bantu.
Amaze gusanga bose bafashwe na macinya ni bwo yahise afata inzira ya pariki asubira Uganda, aho yagiye Kampala hejuru y’inka mu ikamyo aho yakomerejeho ashakisha uko yinjira mu gisirikari cya Museveni.
Yakomeje agira ati“noneho rero intambara ya Uganda tuyirangije, nibwo haje intambara yo kubohora u Rwanda, bavuze intambara yo kubohora u Rwanda mbyumvise nti wa muvunamuheto kaporari! Nti nzashaka kaporari ariko naramubuze, n’ubwo ntibukaga n’isura ye! ”
Source : Izuba rirashe