Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yasangije abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikari muri Afurika uko yabonye imikoranire y’ingabo za Afurika zihurira mu butumwa, aho asanga ari byo bituma kugarura amahoro bigorana.
Ibi Gen. Nyamvumva yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2016 ubwo yatangizaga inama ya 10 ibera i Kigali ihuza abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikari muri Afurika bahuriye mu muryango bise African Conference of Commandants (ACoC).
Kuva mu Nzeri 2009 kugeza muri Werurwe 2013 Gen. Nyamvumba yashinzwe kuyobora ingabo za Loni ihuriyeho n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani.
Muri ubu butumwa yari yashinzwe, Gen. Nyamvumba yasangije aba bayobozi b’amashuri makuru ya gisikari muri Afurika ko na we ubwe yiboneye ko haburaga uguhuza mu mikorere.
Yagize ati “Tugomba kwita cyane ku mikoranire mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’umutekano aho twahuriye turi ibihugu byinshi. Mu gihe twita ku bibazo biriho ubu, tugomba kumva ko hari ibyagaruka. Bityo rero tugomba kwiga uburyo bushya aho ubwa mbere butatanze umuti. Ndifuza ko mwakwigira ku masomo twabonye mu bibazo byahise n’ibiriho muri Afurika mu rwego kugira ngo abazoherezwa mu butumwa mu bihe bizaza bazagende bumva inshingano zabo birushijeho, bumva ibibazo,…”
Yakomeje agira ati “Ndavuga ibi kubera ubunararibonye bwanjye hamwe n’Umuryango w’Abibumbye aho twari dufite ibihugu byo muri Afurika biri mu butumwa bwo kugarura amahoro, ariko ikibazo kimwe mu byatugoraga cyari ukuba nta guhuza guke mu byo twakoraga n’uburyo twabikoragamo. Kandi nk’Abanyafurika twaharaniraga gushakira umuti ibibazo bya Afurika umuntu yatekereza ko byari koroha, ariko mu by’ukuri siko byari bimeze. Ndifuza rero icyo kintu mukigabo.”
Yabagaragarije ko iyi nama igamije kongera imikoranire hagati y’amashuri ya gisirikari ku mugabane wa Afurika, bakigira ku masomo amwe avanwa mu mvururu zo hirya no hino muri Afurika.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. René Ngendahimana avuga ko uyu muryango ari nk’ishyirahamwe ribahuza kugira ngo buri mwaka bungurane ibitekerezo mu buryo bwo guhuza, gusangira inararibonye n’ubundi bunararibonye mu bintu bitandukanye bya gisirikari kugira bashobore kurushaho guhuza amasomo batanga mu mashuri yabo atandukanye.
Yagize ati “Ibi bifasha kugira ngo aho duhurira mu bikorwa rusange bitworohereze kuba ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye zishobore kuba zakorana, bigafasha mu kugira ngo habe hakemurwa ibibazo bitandukanye by’umutekano ku Isi cyangwa se muri Afurika.”
Yunga mu rya Gen. Nyamvumba ku mikoranire y’ingabo zihurira mu butumwa, Lt. Col. Ngendahimana yagize ati “Icyo ni cyo mu by’ukuri bene izi nama zigamije; kugira ngo ikintu cyo kuba nyamwigendaho cyangwa se cyo gushaka gukoresha ubushobozi cyangwa se ubunararibonye bw’igihugu ubwacyo. Ibibazo by’umutekano biri ku isi muri iki gihe bisaba ko abantu bashyira hamwe byaba mu bitekerezo, byaba mu myigishirize ndetse no kuba bashobora no kuba bakorana ibikorwa bya gisirikari hamwe kuko byagaragaye ko icyo kintu cyo kuba nyamwigendaho mu by’ukuri bitagitanga umusaruro.”
Iyi nama y’iminsi ibiri ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ihuza abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikari muri Afurika yitabiriwe n’abagera kuri 40 baturutse mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.
Gen. Patrick Nyamvumba aganira n’umwe mu basirikai bitabiriye iyi nama (Ifoto/Imbabazi K.N.)