• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»‘Kudahuza kw’Ingabo za Afurika nibyo bitera intambara’ Gen Nyamvumba

‘Kudahuza kw’Ingabo za Afurika nibyo bitera intambara’ Gen Nyamvumba

Editorial 02 Nov 2016 Mu Mahanga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yasangije abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikari muri Afurika uko yabonye imikoranire y’ingabo za Afurika zihurira mu butumwa, aho asanga ari byo bituma kugarura amahoro bigorana.

Ibi Gen. Nyamvumva yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2016 ubwo yatangizaga inama ya 10 ibera i Kigali ihuza abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikari muri Afurika bahuriye mu muryango bise African Conference of Commandants (ACoC).

Kuva mu Nzeri 2009 kugeza muri Werurwe 2013 Gen. Nyamvumba yashinzwe kuyobora ingabo za Loni ihuriyeho n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani.

Muri ubu butumwa yari yashinzwe, Gen. Nyamvumba yasangije aba bayobozi b’amashuri makuru ya gisikari muri Afurika ko na we ubwe yiboneye ko haburaga uguhuza mu mikorere.

Yagize ati “Tugomba kwita cyane ku mikoranire mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’umutekano aho twahuriye turi ibihugu byinshi. Mu gihe twita ku bibazo biriho ubu, tugomba kumva ko hari ibyagaruka. Bityo rero tugomba kwiga uburyo bushya aho ubwa mbere butatanze umuti. Ndifuza ko mwakwigira ku masomo twabonye mu bibazo byahise n’ibiriho muri Afurika mu rwego kugira ngo abazoherezwa mu butumwa mu bihe bizaza bazagende bumva inshingano zabo birushijeho, bumva ibibazo,…”

Yakomeje agira ati “Ndavuga ibi kubera ubunararibonye bwanjye hamwe n’Umuryango w’Abibumbye aho twari dufite ibihugu byo muri Afurika biri mu butumwa bwo kugarura amahoro, ariko ikibazo kimwe mu byatugoraga cyari ukuba nta guhuza guke mu byo twakoraga n’uburyo twabikoragamo. Kandi nk’Abanyafurika twaharaniraga gushakira umuti ibibazo bya Afurika umuntu yatekereza ko byari koroha, ariko mu by’ukuri siko byari bimeze. Ndifuza rero icyo kintu mukigabo.”

Yabagaragarije ko iyi nama igamije kongera imikoranire hagati y’amashuri ya gisirikari ku mugabane wa Afurika, bakigira ku masomo amwe avanwa mu mvururu zo hirya no hino muri Afurika.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. René Ngendahimana avuga ko uyu muryango ari nk’ishyirahamwe ribahuza kugira ngo buri mwaka bungurane ibitekerezo mu buryo bwo guhuza, gusangira inararibonye n’ubundi bunararibonye mu bintu bitandukanye bya gisirikari kugira bashobore kurushaho guhuza amasomo batanga mu mashuri yabo atandukanye.

Yagize ati “Ibi bifasha kugira ngo aho duhurira mu bikorwa rusange bitworohereze kuba ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye zishobore kuba zakorana, bigafasha mu kugira ngo habe hakemurwa ibibazo bitandukanye by’umutekano ku Isi cyangwa se muri Afurika.”

Yunga mu rya Gen. Nyamvumba ku mikoranire y’ingabo zihurira mu butumwa, Lt. Col. Ngendahimana yagize ati “Icyo ni cyo mu by’ukuri bene izi nama zigamije; kugira ngo ikintu cyo kuba nyamwigendaho cyangwa se cyo gushaka gukoresha ubushobozi cyangwa se ubunararibonye bw’igihugu ubwacyo. Ibibazo by’umutekano biri ku isi muri iki gihe bisaba ko abantu bashyira hamwe byaba mu bitekerezo, byaba mu myigishirize ndetse no kuba bashobora no kuba bakorana ibikorwa bya gisirikari hamwe kuko byagaragaye ko icyo kintu cyo kuba nyamwigendaho mu by’ukuri bitagitanga umusaruro.”

Iyi nama y’iminsi ibiri ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ihuza abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikari muri Afurika yitabiriwe n’abagera kuri 40 baturutse mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.

-4563.jpg

Gen. Patrick Nyamvumba aganira n’umwe mu basirikai bitabiriye iyi nama (Ifoto/Imbabazi K.N.)

2016-11-02
Editorial

IZINDI NKURU

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Editorial 17 Sep 2021
14th Cabinet Retreat Resolution: why does Rwanda find DNA test important?

14th Cabinet Retreat Resolution: why does Rwanda find DNA test important?

Editorial 05 Apr 2016
Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Editorial 31 Oct 2019
Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Editorial 05 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL
Amakuru

Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL

Editorial 16 Dec 2022
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Editorial 16 May 2018
UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.
HIRYA NO HINO

UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.

Editorial 11 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru