Mu gihe umunyapolitiki Twagiramungu Faustin yari yatangaje ko nta kizamubuza kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba umwaka utaha, kuri ubu yakoresheje imvugo isa nk’aho yivana muri urwo ruhando agendeye ku myaka ye.
Muri video ishyaka rye abereye umuboyobozi murukur (RDI Rwanda rwiza) ryashyize hanze, Twagiramungu yatanze impanuro ku rubyiruko rw’u Rwanda anasaba abandi bari mu zabukuru nkawe gusigira umurage mwiza abana b’u Rwanda.
Ati: “Ubu nta masambu dufite yo kubaha ngo bakire, si kimwe nka kera aho wabyaraga umwana ukamuha isambu. Isambu yabaga ari nini akumva ko nawe azasiga umurage nawe ayisigiye abana be, ariko twebwe icyo tugomba gusigira abana bacu ni ubwonko, ni ubwenge, ni ibyo biga mu mashuli”.
Abantu bafite ibitekerezo atunga agatoki cyane urubyiruko rw’u Rwanda ngo nirwo abona ko rukwiye kuvamo abayobozi beza b’u Rwanda rufite Demokarasi.
Yagize ati: “Abantu bafite ibitekerezo byo kuzabanisha Abanyarwanda, abantu bashaka kuzayobora u Rwanda ni abantu bakiri bato, ni abantu b’iki gihe turimo, biki kinyejana”.
Uyu munyapolitiki akomeza ashishikariza abana b’u Rwanda kugana ishuli, ibi akaba yarabitangarije kuri mikoro ubwo yabazwaga ku mikorere y’ishyaka abereye umuyobozi (RDI Rwanda Rwiza).
Muri Werurwe 2015, aganira na radiyo Isangostar ikorera mu Rwanda nibwo yatangaje ko kuba ashaje bitamwaka uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ashimangira ko nubwo yakwiyamamaza mu matora ya 2017 agatsindwa ko yaba atsinzwe ku bw’impamvu, ko ataba ari ukubera imyaka afite.
Aho yagize ati: “Nshatse kwiyamamaza natsindwa kubera ibitekerezo byange, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibyo ni ibyo abantu baba birirwa baririmba , niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byange biracyari bya bindi”.
Yashimangiraga kandi ko nta kintu na kimwe cyamubuza kuza kwiyamamaza, ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ribimwemerera, gusa iyi mvugo yakoresheje ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato mu gihe we amaze gukabakaba mu myaka 71 y’amavuko, ntiyigeze yerura ngo avuge niba nawe yaba yikuye ku rutonde rw’abo abona bakwiye kuruyobora.
Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 nibwo Twagiramungu yiyamamarije uyu mwanya, atsindwa mu matora afite amajwi 3,62% icyo gihe yari afite imyaka 58, ubu akaba afite 71 dore ko yavutse mu mwaka w’1945 mu cyahoze ari Cyangugu.
Twagiramungu Faustin
Twagiramungu Faustin wanabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda mu gihe kigera ku mwaka umwe (1994/1995), ubu aba mu buhunzi mu gihugu cy’u Bubiligi akaba arwanya Leta y’u Rwanda ndetse ananenga iterambere Abanyarwanda benshi bashima rwagezeho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.