Kuva RPF inkotanyi iyobora mu Rwanda ifatanije n’andi mashyaka cyangwa imitwe ya politiki nka MDR, PSD, PL n’ayandi, minisiteri zitandukanye zagiye zihindurirwa abayobozi harimo n’izo abantu bakunze kwita minisiteri zikomeye nka minisiteri y’ingabo, minisiteri y’imari, minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Muri izi minisiteri n’izindi zizwi, nubwo zagiye zihindura amazina, izi ntabwo zihindura ahubwo hongerwaho ijambo ariko umusingi cyangwa igishyitsi ntigihinduka.
Ni ingabo, imari, ububanyi n’amahanga. nibyo rero iyo ufite ingabo, ukagira imari, ukabana n’abantu ibindi bigenda neza kuko uba ufite umutekano, uba ufite ubukire cyangwa umutungo kandi ubana neza, wirinda kandi ukamenya ibyo hanze cyangwa nyuma y’urugo mu baturanyi, abagenzi n’abanyamahanga kuko no mu Kinyarwanda abanyamuhana n’ibimanuka iyo utabarebye neza niho hava ingasire mbi n’imbeba y’uruhuga ndetse n’abatera iwawe.
Ibindi byubaka urugo, umuryango, agasozi n’igihugu byubakira kuribyo. Ibi kandi nicyo kimwe na minisiteri kuko gishingira ku miyoborere, ubutunzi n’icyerekezo cyabatuye igihugu cyangwa abaturarwanda n’abanyarwanda.
Minisiteri y’uburezi ishinzwe kurera no kwigisha abanyarwanda. Mugusesengura ibibazo by’uburezi mu Rwanda, nahereye ku nama y’abayobozi b’uburezi mu gihugu. Naganiriye nabo kuya 10 ugushyingo 2016 aho nahuye na bamwe bavuye mu nana kuri hoteli chez Lando iri mu mujyi wa Kigali. Iyi nama yarimo abayobozi batandukanye barimo abo muri minisiteri harimo n’umunyamabanga uhoraho wayo, abayobozi baza kaminuza, harimo n’izigenga nk’iyitwaga INATEK ubu yitwa UNIK n’izindi.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba
Harimo kandi abayobozi bakuru ba Rwanda Education Board (REB) ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi n’imyigire n’imyigishirize mu Rwanda ndetse n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu burezi.
Ikibazo: kuki ibibazo mu burezi bidakemuka? Kuki iyi minisiteri iyoborwa n’abahanga ariko ibibazo ntibikemuke?
Nawe se reba abaminisitiri bamaze kuyiyobora mu myaka makumyabiri gusa, nabo ni nka makumyabiri.
Mr. BIZIMANA J.P.
Mr. NGIRABANZI
Mr. MUDIDI
Mr. MUREKERAHO
Mr. RWAMUKWAYA
Mr. NSENGIYUMVA Albert
Mr. Pierre Cel. RWIGEMA
Mr. MUTSINDASHYAKA
Dr. HABUMUREMYI P. D.
Dr. HAREBAMUNGU
Dr. NTAWUKURIRYAYO
Dr. GAHAKWA
Dr. MURIGANDE
Dr NSENGIMANA
Dr KAREMERA
Dr Jeanne d’Arc MUJAWAMARIYA
Dr MUSAFIRI
Prof MURENZI
Prof. RWAKABAMBA
Aba baminisitiri ni abantu bazwiho kuba ari abahanga mubyo kwigisha, ubushakashatsi ndetse n’umuco n’ubujyanama. Ikigo cya Rwanda Education Board (REB) gishinzwe gutegura no kumenya inyigisho, gishinzwe gutegura no gutanga ubumenyi, gishinzwe kandi no gukurikirana imiyoborere myiza mu mashuli n’imyigire n’ibindi birebana n’uburezi, nubwo ari gishya nacyo kiyobowe n’abantu bamenyerewe mu burezi ndetse hari n’abayoboye ibigo by’abihaye cyangwa abavugabutumwa n’amadini y’abagaturika, abadivantisiti, abaporoso n’abandi.
Abagerageza kuganira no gusesengura uko ikibazo giteye no kumenya impamvu, bavuga ibintu bitatu. Icyambere bati ni system: bisobanura umuyoboro bakoreramo, nanjye nti reka da! Sibyo.
System y’u Rwanda n’inkotanyi imeze neza rwose nta kibazo ifite ahubwo abatayizi batanasesengura nibo bicwa no kutayimenya bakavuga ibyo. Kuko mu ngabo ikora neza,mu mari ikora neza no mububanyi ikora neza!
Abandi bati ni ubuswa no kutabaza!
Nanjye nti yego! Nkongera nti oya! Ubwo rero ni byombi.
Harimo ubuswa bwa bamwe no kutabaza kw’abandi. Abaswa ni nkabo umuntu agana akabereka ibitagenda ndetse akanabagira n’inama ntibashake kumva cyangwa ngo bashishoze barebe icyo inama ubagira iganishaho, ahubwo bagatsimbarara ku kwitwa abayobozi cyangwa ba Diregiteri.
Ati jyewe nshinzwe imfashanyigisho cyangwa iki n’iki ibyo umbwiye ntibindeba. Undi ati jyewe nshinzwe ibizami ntabwo imyigire indeba. Ndetse hari n’abagera muri iyo myanya bakabona ko ba minisitiri babayobora ntacyo babarusha ibyo bababwiye bakabyumva ariko ntibabikurikize bati natwe twayobora. Bakaba bigize ba kaganga, uburezi bukahazaharira.
Ikibazo rero nyacyo ntigishingiye kubuswa ahubwo gishingiye k’umugani w’ikinyarwanda ugira uti: “intabaza irira ku miziro.” Abayobozi b’uburezi aho bava bakagera nibite ku bintu bitatu bikurikira cyane cyane abo mu rwego rwa minisiteri n’aba REB:
Mwarimu cyangwa umwigisha
Umunyeshuri cyangwa uwiga
Icyigwa cyangwa inyigisho n’imfashanyigisho naho yigira!
Ntabwo umuyobozi w’uburezi ugendera mu modoka imeze cyangwa ijya kumera nk’indege, bazanira icyayi n’umugati usize buri nyuma y’amasaha abiri azibuka aho yigiye cyangwa ahasa naho cyereka nacisha bugufi akaganira no kumva ibitekerezo byabarugana.
Kugirango uburezi bugende neza nuko nawe yabazwa igihe aherukira gusura amashuri asa nayo yizemo, akamenya ibibazo bihari byibura akibonera hamwe na hamwe uko imibereho ya Mwarimu n’umunyeshuri imeze!
Abayobozi ba REB n’abayobozi bandi ba minisiteri n’ibigo bikuru by’amashuri nibashake “uruvugiro” n’uburyo babona cyangwa bumva ababyeyi, abarimu n’abanyarwanda muri rusange, icyo bavuga ku nyigisho zitangwa, ibitabo bikoreshwa aho kwita ku masoko cyane, rimwe na rimwe akurura irari ry’amafaranga na ruswa yambaye igishura cyangwa isinde cyangwa ingofero!
Abayobozi b’uburezi guhera kubo hejuru muri minisiteri na REB byaba byiza bagerageje gushyiraho urubuga rw’ibitekerezo no gusesengura ibyo abafatanyabikorwa nu burezi bavuga kandi bagashyiraho itsinda ry’ubushakashatsi mu burezi “Education system research & Evaluation” ibi byashoboka kandi abitwa “Board” y’uburezi iteye intambwe ikajya iterana no gushyiraho ingamba zifatika kuko hari ibidindira byinshi kubera ko bamwe mu babishinzwe bategereje ko ngo board iterana, kuko aho mfite gihamya, umuyobozi wagejejweho ibintu ngo abyigeho, nyuma y’amezi umunani agasubiza ko ategereje ko board iterana ngo atange igisubizo!
Harageze ko Uburezi mu Rwanda bagisha inama zisesuye, bagakora kandi bagakoresha ubushakashatsi n’ubushishozi no kungurana ibitekerezo nkuko umwanditsi w’iyi nkuru yabiganiriye n’umwe wari muri iyo nama yo kuwa 10 Ugushyingo 2016.
Umwanditsi w’iyi nkuru amaze imyaka 30 yigisha kandi akaba n’umushakashatsi.
Prof. Pacifique MALONGA