Kuru uyu wa 15 Ugushyingo 2016, ubwo abanyepolitiki batandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari bateraniye kumvira hamwe icyo Perezida Joseph Kabila atangaza ku kijyanye no kwiyamamariza kuyobora indi manda, aba banyepolitiki batunguwe n’imvugo yakoresheje mu kubabwira icyo atekereza.
Perezida Kabila yavuze ko nta kintu azigera ahindura ku biteganywa n’itegeko nshinga ryo mu gihugu ku bijyanye na manda y’umukuru w’igihugu, ndetse ko itegekonshinga ari ryo rizubahirizwa.
Ibi byabaye nk’ibiteza impaka mu bari bitabiriye iyi nama barimo abadepite, abo mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na ryo, kuko itegekonshinga ryo muri iki gihugu riteganya ko umukuru w’igihugu agomba kuva ku butegetsi ari uko habonetse undi umusimbura.
Abatavuga rumwe na leta bavuga ko iyi mvugo ya Perezida Kabira ibitse byinshi birimo n’amayeri yo kugundira ubutegetsi.
Delly Sessanga, umwe mu batavuga rumwe na Leta yagize ati; “Nkurikije imyitwarire nabonanye perezida mu mvugo ye, nsanga ashobora kuzagaragaza ibyo atekereza ku kwiyamamaza habura nk’iminsi micye ngo amatora abe. Njye nsanga hakwiye ibiganiro byimbitse ku kijyanye n’amatora kugirango bitazabangama.”
Tryphon Kinkey Mulumba wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, mu kiganiro yagiranye na bamwe mu bagize Inteko ishingamategeko yagize ati, “Ndabona ibi bisa n’ibiduhaye umukoro. Ntiturebe ko yavuze ijambo ryiza agahabwa amashyi, ahubwo turebe icyo yashatse kuvuga kuko ibyo yavuze bishobora kuzagira inkurikizi.”
Iyi nama yabaye mu gihe Perezida Kabila yagiriwe icyizere n’abatavuga rumwe na we kuyobora inzibacyuho izageza mu mwaka wa 2018, ari nabwo hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu.
Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2016, nibwo Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu yeguye ku mirimo ye hamwe na Guverinoma ye yose, aho mu ibaruwa bashyikirije Kabila bavuze ko bubahirije ibikubiye mu masezerano yari aherutse gusinywa hagati y’ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe na ryo, ko Minisitiri w’Intebe agomba guturuka mu batavuga rumwe na Leta.
Perezida wa Congo Joseph Kabila