Padiri Nahimana Thomas nyuma yo gusubizwa igitaraganya mu Bufaransa ngo arategura imyigagarambyo itemewe kuri Amasade y’u Rwanda i Buruseli.
Ni nyuma y’aho yangiwe kwinjira kubutaka bw’u Rwanda kubera ko ntabyangombwa by’inzira (visa) yari afite, amasaha 72 akaza kumushirana ari muri Transit ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta International Airport.
Kuwa Gatandatu taliki ya 26 Ugushyingo 2016, niho Padiri yurijwe indege nyuma y’iminsi itatu ari muri Transit i Nairobi asubizwa mu gihugu cy’ubufaransa aho yari yaturutse.
Ubusanzwe nta muntu ugenda mu gihugu runaka ngo arenze amasaha 72 ari muri ” Transit” . Amasaha 72, kuri Nahimana yaje mushirana bimuvuramo kwirukanwa, adakandagiye mu Rwanda.
Itsinda ryari ririmo Nahimana Thomas, Nadine Claire Kasinge, uruhinja rwe na Nkurunziza Venant mu gihe bari i Nairobi ryagiye rigabanuka kuburyo haje gusigara babiri muri bane bari biyemeje gutangiza ibikorwa bya politiki by’ishyaka Ishema mu Rwanda.
Aha Nahimana amasaha yo kuguma muri Jomo Kenyatta International Airport yari hafi kumushirana
Padiri Nahimana nyuma yo kwirukanwa Nairobi yabwiye BBC ko mu mishyikirano bagiranye na Leta ya Kenya, abategetsi b’icyo gihugu bamubwiye ko gukomeza kuba ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta i Nairobi kandi arwanya Leta y’u Rwanda, bishobora guhungabanya umutekano.
Padiri Nahimana Thomas na bagenzi be bageze ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta mu mujyi wa Nairobi kuwa Gatatu, ariko ntibemerewe kwinjira mu Rwanda.
Impamvu yatumye bangirwa kwinjira mu gihugu, ni uko Padiri Nahimana Thomas yari afite VISA yo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo muri Afurika y’Uburasirazuba, kandi bikaba bivugwa ko itemerewe abanyepolitiki.
Umwanditsi wacu