Ku cyumweru taliki ya 27/11/2016 muri Uganda havutse imvururu mu gace ka Ruwenzori zatumye umwami w’ako gace witwa Charles Mumbere atabwa muri yombi akaba agiye koherezwa mu murwa mukuru wa Kampala. Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda yabwiye itangazamakuru ko uwo mwami ashinjwa ibyaha byo “gushyigikira izo mvururu”.
Itabwa muri yombi ry’uyu mwami ritewe n’imvururu zimaze icyumweru zivutse mu karere ka Ruwenzori ko muri Uganda gahana umupaka n’igihugu cya Congo (RDC).
Izo mvururu zafashe intera yo hejuru kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/11/2016 aho abantu bagera kuri 55 baguye muri izo mvururu. Ubushyamirane bwatangiye muri ako karere biturutse ku matora rusange yabaye muri Uganda mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.
Umubare w’abamaze guhitanwa n’izo mvururu uri kugenda wiyongera, hamaze gupfa abapolisi 14 n’abantu 41 bamaze kwicwa bari mubagaba ibyo bitero, polisi ya Uganda ikaba ivuga ko abo bagaba ibyo bitero bamaze gutsindwa.
Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Felix Kaweesi avuga ko mu gihe igipolisi cy’icyo gihugu gifatanyije n’ingabo za Uganda barimo bakora irondo hafi y’ingoro y’umwami wa Ruwenzori mu gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 26/11/2016, nibwo ingabo zirinda umwami wa Ruwenzori zabagabyeho igitero, hakaba harabaye ukurasana gukomeye hagati y’imitwe yombi.
Uwo muvugizi wa polisi avuga ko hari ibindi bitero-shuma bagabweho mu duce tunyuranye muri ako karere, ndetse n’imodoka y’igipolisi iratwikwa. Igipolisi cya Uganda kikaba cyemeza ko ibyo bitero byayigabweho byari biteguye neza, abagaba ibyo bitero bakaba bari bitwaje intwaro zo mu bwoko bwa masotela na grenades.
Polisi ya Uganda ikaba icyeka ko abagaba ibyo bitero bashobora kuba ari abarwanyi bo mu mutwe wa ADF Nalu barwanya ubutegetsi bwa Uganda bafite ibirindiro ku butaka bwa Congo cyangwa se akaba ari undi mutwe mushya w’abarwanyi uhabwa intware n’izo nyeshyamba za ADF.
Polisi ya Uganda isanga izi mvururu nshya zivutse muri Uganda zifite isura ya politiki y’abantu bashaka gushinga leta nshya yigenga muri Uganda, iyo leta ikazaba ifite izina rya “Repubulika ya Yiira”.
Source: RFI
Umwami Charles Mumbere
Ubukwe bw’ Umwami Charles Wesley Mumbere
Imodoka iriho imbunda kurugo rw’umwami