Ubutegetsi muri Amerika ejo bwiyemereye yuko mu gihugu cya Ghana hari ikintu kiyitaga ambasade ya Amerika kigatanga serivisi zose zitangwa na za ambasade, harimo VISA n’ibindi nk’ibyemezo by’amavuko.
Uko iyo ambasade baringa yakoraga biteye amatsiko. Yari ifite inyubako ya etaje ebyiri iriho ibendera rinini rya Amerika, imbere hakabamo ifoto nini ya Perezida Barack Obama.
Iyo ambasade baringa yakoreraga mu murwa mukuru, Accra, nk’uko na ambasade nyayo ya Amerika ari muri uwo murwa ikoreramo ariko mu bice bitandukanye.
Ikintu gitangaje kandi kinateye amatsiko n’uko icyo cyiyitaga ambasade ya Amerika cyatangaga VISA, abo izihaye bagashobora kwinjira muri Amerika no gusohoka nta kibazo. Mbega zari VISA nya VISA za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikindi gitangaje n’uko icyo cy’iyitaga ambasade ya Amerika cyashoboye gukorera imirimo yacyo muri icyo gihugu cya Ghana imyaka isaga icumi, ambasade nya ambasade ya Amerika muri icyo gihugu itarashobora kubitahura.
Minisiteri ya Amerika y’ububanyi n’amahanga kuri iki cyumweru yatangaje yuko abiyitaga abadiplpmate y’iyo ambasade nyitirano bari abenegihugu b’u Buturuki (Turkey) n’abo muri Ghana.
CIA Director John Brennan.
Iby’icyo kiyitiriraga ambasade ya Amerika muri Ghana gukora iyo mirimo y’iki diplomate imyaka isaga icumi bitaratahurwa, kandi ikanatanga VISA nta makemwa za Amerika bigaragaza yuko Woshington ifite ikibazo mu mikorere ya ambasade zayo, inzego z’ubutasi kimwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Binagaragaza kandi yuko na Ghana ifite ikibazo cyo kurinda ubusugire bwa za ambasade ziri muri icyo gihugu nk’uko nayoyo inagifite mu rwego rw’ubutasi !
Casmiry Kayumba