Perezida Kagame yatangaje ko Padiri Nahimana atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu kubera ibyaha akekwaho, ahubwo ko bari kumureka akinjira ubundi akabiryozwa .
Yabitangarije mu Nama ya Biro Politike y’umuryango FPR Inkotanyi yateraniye muri Kigali Convention Center kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016.
Yavuze ko umuntu ushakishwa n’ubutabera atari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu, nubwo baba batinya ko yarushaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside akomeje kugaragaza atihishira.
Perezida Paul Kagame
Yagize ati ” Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu”.
Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.
Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu wahoze ari umupadiri
Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.
Thomas Nahimana
Tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ni bwo yangiwe kwinjira mu Rwanda aturutse mu gihugu cya Kenya, aho yari aje avuga ko aje mu bikorwa bya Politike, kandi afite pasiporo y’abafaransa n’uburenganzira bwo kwinjira mu gihugu buhabwa abakerarugendo, ibyo bikaba bihabanye n’ibikorwa bya Politike byari bimuzanye.
Source : KT