Umwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Edith Mukantagara uba muri Uganda, yavuze ko u Rwanda rufite umugisha mu kugira umuyobozi nka Kagame, ndetse n’amahanga akaba atangarira imiyoborere u Rwanda rufite, ku buryo bamwe bitwara nk’Abanyarwanda abandi bakaza gufata amasomo ku byo u Rwanda rukomeza gukora.
Uyu mugore yavuze uburyo aho atuye muri Uganda, abagore baho basigaye bagerageza gukenyera nk’Abanyarwanda kazi, ibi ngo bakabikora bashaka kwigana imibereho myiza yabo.
Yakomeje avuga ko yasenze Imana ikamubwire kimwe mu bintu bigiye kuzaba ku Rwanda harimo ikigo cyitiriwe Perezida Kagame cyigisha imiyoborere myiza.
Ati “ Imana yabitubwiyeho kera muri 1995 dusengera APR icyo gihe Imana iratubwira ngo bazajya baza batubwire ngo mwabikoze mute, none amahanga aza no kubaza uko mwabikoze. Ubwo bwenge Imana yabahaye mwa banyarwanda mwe, Imana numvise imbwira ngo habayeho ikintu cyitwa Kagame Insitute of Good Governance!”
“Noneho ubumenyi bwose bugatunganywa neza bugahabwa n’izina kuko niwe mwagize, niwe twagize kugira ngo tugere aha. Uwashyiraho icyo kintu, ubumenyi bwose bugemurwa mu mahanga bugaca muri ubwo muri icyo kigo cya Kagame Institute of Good Governance.’’
Mukantagara yakomeje avuga ko atiyumvisha uburyo Perezida Kagame amaze guhabwa impamyabushobozi z’ikirenga nyinshi ariko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba itaricara ngo imuhe n’imwe.
Yagize ati “ Ikindi cya kabiri, ko yagiye muri kaminuza zo hanze bamushima bamuhaye PhD ngirango zigeze ku munani, kuki mu nteko mutatangiza ubusabe buvuga ko Perezida Paul Kagame ajye yitwa Dr Paul Kagame nawe abyemeye?”
Umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 14 waranzwe n’ibiganiro byibanda ku byo u Rwanda rumaze kugeraho,gusa mu bibazo n’ibyifuzo byatanzwe harimo ibigendanye no gusaba ibikorwa remezo nk’imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi.
Edith Mukantagara uba muri Uganda