Ku munsi wa kabiri w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver yavuze aho u Rwanda rugana nyuma yo kuzaba ruri hafi gusoza icyerekezo rwari rwarihaye cya 2020, mu cyerekezo gishya cya 2050, u Rwanda ngo ruzaba rwarateye imbere muri byose umuturage abona umusaruro mbumbe wa 1 240$ ku munyarwanda ku mwaka.
Minisitiri Gatete yavuze ko mu 2050 umutekano w’ibiribwa n’ibindi by’ibanze ugomba kuba ihame, buri munyarwanda akagira amazi meza, amashanyarazi ahendutse, internet n’ibindi by’ibanze.
Minisitiri Gatete yavuze yashimangiye intego y’igihugu Perezida Kagame yakomojeho ejo ko kigomba gushyiraho igihe ntarengwa cyo kuba kitagitegereza inkunga y’amahanga. Avuga ko vuba hazemezwa igihe ibi bizahagarara.
Minisitiri Gatete yavuze ko ubu umusaruro mbumbe ku mwaka w’umunyarwanda ubarirwa ku madorari ya Amerika 720$ ku mwaka, ariko umuhigo ari ukugeza ku 1 240$ ku mwaka mu myaka ine iri imbere, ku 4 000$ mu 2035, no ku 12 000$ mu cyerekezo cya 2050.
Minisitiri Gatete yagaragaje ko mu cyerekezo cya 2050 u Rwanda ruhereye ku ngero z’ibindi bihugu byabishoboye narwo rwagera ku ntego zarwo nta kabuza.
Mu kugera kuri ibi Abanyarwanda ngo bagomba kugira umuco wo kwizigamira ngo nubwo byatangiye ariko nibikomeze kuko amafaranga y’ubwizigame yifashishwa cyane mu bukungu bw’abatuye igihugu.
Minisitiri Gatete yagiye avuga uburyo inzego z’ubuhinzi, ubwikorezi, ubwubatsi, ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, amabuye y’agaciro na Gas byose bigomba gushyirwamo imbaraga bikagera mu 2050 hari ibyagezweho bikomeye.
Ibi byose ngo bizagerwaho mu gihe abanyarwanda bashingiye ibikorwa byabo ku ndangagaciro z’u Rwanda nk’umuco, ubumwe, kwigira ndetse n’umuco wo kubazwa ibyo ukora.
Ati “Twagize Imana tubona umuyobozi utugeza kuri ibi, n’ahandi ni ihame mu bindi bihugu, mwarakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kutuyobora muri ibi. Dukeneye umutekano, dukeneye guhozaho n’umuco wo kubazwa ibyo dukora cyane cyane ibya rubanda.”
Asoza yagize ati “Umushyikirano nk’uyu ni umugisha dufite kugira ngo dutekerereze abanyarwanda kugira ngo tubageze aho bifuza.”