Ubwo yasozaga inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14, Perezida Paul Kagame yagarutse ku bashima ibyagezweho avuga ko n’ibyo bamwitirira bitagerwaho adafite abo bakorana bazima.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse ku mitangire ya serivisi avuga itaganiriweho ku buryo buhagije muri iyi nama y’igihugu y’Umushyikirano, avuga ko hari ibikwiye guhinduka.
Yagize ati “Iyo wemeye serivisi mbi, ntubwire uyiguhaye ko agomba guhindura imikorere uba ufite ikibazo. Ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda guhabwa serivisi ashaka kandi akayihabwa neza.
Ikindi yashimangiye avuga ko atari ubwa mbere akivugaho ni ibyagezweho avuga ko umuntu adakwiye kubyirata ahubwo akwiriye kureka abandi bakabimushimira kandi ntibyitirirwe umuntu umwe gusa.
Yagize ati “Ibyiza dukora ntibikitirirwe umuntu umwe. Perezida n’iyo yaba mwiza ntacyo yageraho adafatanyije n’abantu bazima. Ibyiza dukora tubikora mu nyungu zacu kuko biduteza imbere. Tujye tureka ibyiza abandi babituvuge twe kubyivuga.”
Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku bushobozi abantu bafite bagomba kubyaza umusaruro ati “Hari abahora bashaka impamvu yo kudakora ibyo bagomba gukora kubera inyungu babifitemo. Ibishoboka tugomba kubikora tukanashaka inzira itugeza ku bigoranye. Ntacyatubuza gukora ibishoboka. Tugomba guhora twumva uburemere by’ibyo dukora bishoboka ndetse n’ingaruka ziza iyo tutabikoze.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame mu nama y’Umushyikirano