Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu bice bitandukanye by’igihugu ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yafatiwemo amasashe ya pulasitiki 435,000.
Ayo masashe yafatiwe mu maduka, amabagiro, amaresitora , amasoko n’ahandi hatandukanye. Mu Ntara y’Iburasirazuba hafatiwe 270, 200, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatiwe 64,600, mu Ntara y’Uburengerazuba hafatiwe agera ku 48,400, naho mu y’Amajyepfo hafatiwe amasashe ya pulasitiki 37,600.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo yavuze ko ayo masashe yafatanywe abarenga 200. Yongeyeho ko baciwe ihazabu bararekurwa; ariko na none habaho kubasobanurira ububi bwayo no kubasaba kutazongera kuyakoresha.
Yagarutse ku ngaruka zayo agira ati,”Amasashe ya pulasitiki yangiza ibidukikije. Buri wese arasabwa kutayinjiza mu gihugu no kutayakoresha mu buryo ubwo ari bwo bwose; kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru atuma hafatwa abayakoresha.”
Kwinjiza no gukoresha amasashe ya pulasitiki ntibyemewe mu Rwanda kuva mu mwaka w’2008. Imikwabu nk’iyi igamije kuyaca burundu mu gihugu nk’uko biri muri Politiki ya Leta y’u Rwanda.
Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko muntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).
Amasashe ya pulasitiki yafashwe kuri uwo munsi apima ibiro 84; akaba kandi agizwe n’amapaki 2175.