• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Editorial 23 Dec 2016 Mu Rwanda

Umugabo witwa Samson Lebene w’ahitwa Baringo mu majyepf ya Kenya yitabye urukiko kuri uyu wa kane aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amutemaguye nyuma y’amahane n’ubushyamirane byavuye ku mpano zo kuri Noheli biteguraga.

Uyu mugabo bivugwa ko ngo yagize umujinya kubera uko umugore we yamubazaga impano ategurira abana babo umunani kuri Noheli.

Sylvia Lebene umukobwa wabo yavuze ko amakimbirane yatangiye kuwa kabiri nijoro.
Ati “Mama yabazaga Papa gahunda adufitiye muri iyi minsi mikuru ndetse niba hari impano azatugurira.

Kuwa gatatu mu gitondo uyu mugabo ngo yohereje abana kuvoma mu kiyaga cya Baringo.

Sylvia ati “Twabona byarangiye. Tujya kuvoma nk’uko babidutegetse tugarutse dusanga abantu benshi cyane mu rugo twibaza icyabaye
Dukomeje dusanga Mama wacu yapfuye atemaguwe. Umubiri we uri mu mbuga huzuye amaraso. Ariko data we yari yacitse atari aho.”

Ikinyamakuru Nation kivuga ko amakuru cyahawe n’abaturage ari uko Samson Lebene asanzwe ari umugabo utagira amahane ariko uhora acecetse cyane kandi udasabana n’abandi.

Mu mico y’aha hantu ngo umugabo wishe umugore we aba avumwe ndetse ntashobora kongera kwakirwa mu muryango w’abatuye hano.

Uyu mugabo ariko ntiyahiriwe no guhunga kuko yatawe muri yombi kuwa gatatu nijoro ndetse kuwa kane ahita agezwa imbere y’ubutabera ashinjwa kwica uwo bashakanye.

2016-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Editorial 02 Dec 2024
Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Editorial 02 Jun 2017
Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Editorial 20 Jul 2021
Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Editorial 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20
Amakuru

Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Editorial 31 Jul 2024
Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.
Amakuru

Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021, Byiza Renus aba umunyarwanda waje hafi, Areruya Joseph ava mu isiganwa.

Editorial 03 May 2021
Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza
Amakuru

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Editorial 30 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru